Kayumba Nyamwasa na Docteur Rudasingwa Theogene
Mu minsi mike ishije hacicikanye amakuru avugako ishyaka RNC(Rwanda National congress) rycitsemo ibice. Umwe mubafatwaga nk’inkingi ya mwamba y’iryo shyaka Dokiteri Rudasingwa Theogene mu itangazo yashyize ahagara yashinjije mugenzi we Kayumba kuba yararemye agatsiko mw’ishyaka k’abahoze ari abasilikare mu ngabo z'u Rwanda,
ibyo we yise gushing ishaka murindi naho abo k’uruhande rwa Kayumba Nyamwasa barimo Gervais Condo bo bamushinja kuba ari umuntu utemera amatora. Nyuma yaho gato Rudasingwa yahise atangaza k'umugaragaro ko ashinze irindi shyaka rishya ryitwa New RNC.
Ubundi RNC ni ishayaka rivugako rirwanya ubuyobozi
buriho mu Rwanda buyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ryashinzwe ku itariki
ya12, ukuboza, 2013.
Bamwe mu barishinze bazwi cyane ni Docteur Rudasigwa Theogene, Kayumba Nyamswa na
Patrick Karegeya (wapfuye).
Abashinze RNC bavugagako batemeranya n’
ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bavugako ngo ari ubuyoboz bw’igitugu, Ubuyobozi
butubahiriza amahame ya demokarasi, ubuyobozi butubahiriza uburenganzira bwa
muntu ikaba na leta idafite ubutabera nyabwo.
Gusa ariko twibukiranyeko Kayumba Nyamwasa na
Patrick Karegeya(wapfuye) bahamijwe n'inkiko zu Rwanda ibyaha by’iterabwoba ndetse bakanakatirwa
badahari n’inkiko z’u Rwanda.
Ninde
mvano yo gucikamo ibice kwa RNC.
Iki n’ikibazo buri umwe yakwibaza, hari n’uwarengera
akavuga ati buriya rero leta y’u Rwanda yaba yarabigizemo uruhare kugirango RNC icikemo ibice.
Ariko uramutse ubyumvishe gutyo waba wibeshye.
Ubundi ishyaka ryose risenyuka cyangwa rikomera bitewe n’impamvu yatumye ribaho.
Buriya ishyaka kugirango rikomere ntiryubakirwa ku bantu runaka ahubwo ryubakira kungengabitekerezo(Ideology) aha
bivuzeko niyo abarishinze bapfa cyangwa bakabava muri politiki ya ngengabitekerezo y'ishyaka igumaho abazaza nyuma bakayikomerezaho.
Urugero: Muru Tanzaniya kuva
Nyelele yahuza ishyaka TANO na AFRO-SHIRAZI Party mu 1997bikabyara CCM(Chama Cha Mapinduzi) kugeza ubu niryo riri k’ubutegetsi kuva icyo
gihugu cyabona ubwigenge,
Igituma rero CCM igitsinda amatora niyo ideologie, Nyelele yarapfuye CCM irasigara kandi irakomeye ubu nejo hazaza.
Igituma rero CCM igitsinda amatora niyo ideologie, Nyelele yarapfuye CCM irasigara kandi irakomeye ubu nejo hazaza.
Ariko RNC yo nta ideology bari bafite, kuko uzasanga
nka Rudasingwa amaze kugera hanze yarihutiye kuvugako Perezida Kagame ariwe
wahanuye indege yaguyemo Juvenal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira wari Perezida w'u Burundi nkaho aribyo bizamugira umunyapolitiki ukomeye.
Kayumba nawe ati kuba narapfushije umubyeyi ntibantabare …urumvako nta bumwe n’ubwiyunge buhari… , ese kuki bambazaga imitungo ntunze kandi bo iyabo yose batayerekana… aha rero ntiwashinga ishyaka bivuye ku mpamvu zawe bwite ubundi uvunge ngo uri gukora politiki cyangwa se iryo shyaka rizaramba.
Kayumba nawe ati kuba narapfushije umubyeyi ntibantabare …urumvako nta bumwe n’ubwiyunge buhari… , ese kuki bambazaga imitungo ntunze kandi bo iyabo yose batayerekana… aha rero ntiwashinga ishyaka bivuye ku mpamvu zawe bwite ubundi uvunge ngo uri gukora politiki cyangwa se iryo shyaka rizaramba.
Ubundi
ideology z’ishyaka ziri ukwinshi.
Ishyaka rishaka gukuraho ubutegetsi rihanganye nabwo
mbere yuko ryiyemeza gufata intwaro rikajya mw’ishyamba rigomba kugira impamvu
ikomeye ituma rirwana, abakada b’ishyaka bakabona icyo bateretesha abaterankunga
cyangwa urubyiruko ruzabarwanirira.
Impamvu zishobora kuba nyinshi ariko muri Afurika iziza imbere ni igihe ubutegetsi mu gihugu bwica abaturage babwo nk’uko mu Rwanda byagenze ubwo ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana bwicaga abaturage bushinzwe. Hanyuma RPF-Inkotanyi ikagendera kuri iyo mpamvu ikajya mw’ishyamba igafata intwaro igatabara.
Iyi mpamvu rero haba abaturage urwanirira haba abo
ushakako bagutera inkunga barayumva, yewe
n’amahanga akabyumva ubundi bakagutera ingabo mu bitugu.
Naho niyo waba ufite abarwanyi bameze bate
ntushobora gutsinda uramutse nta mpamvu ifatika ituma urwana cyangwa ushyinga ishyaka
rya opposition.
Urugero ni urwa M23, twese twabonye uburyo
ryatsinzwe kuko ntushobora kuvugako urwanira igice kimwe cy’abanyagihugu hanyuma
ucyekeko watsinda bikoroheye.
Follow us on twitter:Karangwa Janvier
Niki cyaciyemo ibice ishyaka RNC?
Reviewed by Karangwa Janvier
on
August 02, 2016
Rating: