Nk’ibisanzwe iyo abantu bavuze bati kiriya gihugu
kiyobowe n’ubuyobozi bw’igitugu, abantu benshi bumva ubuyobozi butubahiriza
uburenganzira bwa muntu, igihugu kitagira ubutabera, mbese aho usanga hari
umuntu cyangwa se agatsiko k’abantu usanga ariko kica kagakiza mu gihugu.
Buriya rero igitugu gishobora no gukoreshwa m’uburyo
abantu barebera kure cyangwa batita kugusesengura ibibera mu gihugu
mw’imbere batabasha gusobanukirwa, aha
ni nk’igihe wumva abantu bavuga bati muri iki gihugu nta muntu wicwa,umutekano
urahari, tuvuga ibyo dushaka, bakanzura
bagira bati rwose dufite ubwisanzure busesuye 100%.
Amateka
akoreshejwe nabi abyara ubuyobozi bw’igitugu.
Hari umuntu umwe wagize ati ‘’ L’histore est écrite
du vainquer pas du vaincu.’’ Bivuze biti ‘’ amateka yandikwa n’uwatsinze si
uwatsinzwe.’’ Ibi akenshi bikunda kugaragara mu bihugu byabayemo intambara zishingiye k’ubwoko,
intamabara zari zihanganishije agatsiko
kamwe k’abantu n’abandi cyangwa amadini igihe cyo kurwanira ubutegetsi.
Hanyuma uwafashe
ubutegetsi iyo afite gahunda yo kubugumaho yihutira kwandika ubwe cyangwa agakoresha
abandi bantu mu kwandika amatekay'igihugu bundi bushya. Aba biyibita abanyabwenge,
impuguke se,... mu kwandika amateka.
Maze izingirwa nzobere zikumvikanishako umuyobozi uriho ariwe mucunguzi wakataraboneka igihugu cyagize, bakabihamya bashize amanga bati erega buriya umuyobozi wacu iyo atabaho igihugu cyacu kiba kitakiri kw’ikarita y’isi, ati erega buriya umuyobozi wacu avuyeho twakongera tukagwa mukaga,… yemwe ugasanga amateka y’igihugu asa nk’aho yatangiye uhereye igihe uwo umuntu yafatiye ubutegetsi.
Maze izingirwa nzobere zikumvikanishako umuyobozi uriho ariwe mucunguzi wakataraboneka igihugu cyagize, bakabihamya bashize amanga bati erega buriya umuyobozi wacu iyo atabaho igihugu cyacu kiba kitakiri kw’ikarita y’isi, ati erega buriya umuyobozi wacu avuyeho twakongera tukagwa mukaga,… yemwe ugasanga amateka y’igihugu asa nk’aho yatangiye uhereye igihe uwo umuntu yafatiye ubutegetsi.
Ibi bikigishwa mu mashuri bikogezwa mu
bitangaz’amakuru , ibitabo byo hambere bikajugunywa kure hakandikwa ibishya, n’ugerageje
kubivuguruza agahanywa by’intangarugero cyangwa akicwa .
Nyuma y’imyaka myinshi, usanga urubyiruko rutazi
m’ubyukuri amateka y’igihugu cyabo ahubwo ugasanga amateka y’ubutegetsi
bumwe niyo azwi.
Mu kugoreka amateka hari abategetsi bagonganisha ubwoko cyangwa itsinda ryatsinzwe
n’iryatsinze mw’ibanga cyangwa k’umugaragaro.
Iyo mu gihugu habaye intambara, abarwana bashaka impamvu ituma barwana , usanga abenshi bavugako
bagamije gutabara itsinda rimwe ry’abantu
ryavukijwe uburengazira bitewe n’ubwoko
bwabo, idini, ibitekerezo,…
Aha rero iyo umwe mubarwana amaze gufata ubutegetsi, ashyiraho amatariki
yo kwibuka abasilikare, abaturage bishwe muri iyo ntambara, ibirango byo
hambere by’igihugu bigakurwaho bigasimbuzwa ibindi bishya, muri rusanga agasa
nkukoze igihugu bundi bushya.
Ibitabo bikandikwa, imbwirwa ruhame zikavugwa, ubuhamya
bugatangwa ariko ikihishe inyuma kikaba gusobanura no kubwira abatsinzwe
ubugome bwabo, kumvisha abo k’uruhande rw’abatsinze ko hari uwabarokoye,
bakoroherezwa kubaho n’ibindi maze uwo muyobozi agatakwa, akaririmbwa n’ibindi.
Urugero: Mu gihugu hashobora kubaho ubwicanyi
bushingiye k’uturere, hanyuma abakomoka mu karere A bagafata
ubutegetsi bakigisha uhereye k’umwana muto wo mukarere kaboko abo mukarere B babagiriye nabi, yemwe ugasanga kubera inyigisho mbi
aba bantu babiri ntibashobora gusangira, guturana, guhana abageni,...
Aha ingaruka zivamo nuko usanga itsinda ry’abatsinzwe ribaho m’ubwoba
bukabije, ipfunwe, m’umuhezo kure y’ameza y’abatsinze no gushyirirwaho
amategeko akaze ababuza amahwemo,mbese ugasanga kugira icyo bavuga kubyo
bashinjwa cyangwa ibibera mugihugu ari ukwigerezaho.
Ibyo iyo bimaze kuba umuco, abatsinzwe bahamagarirwa ubwiyunge byanyirarureshwa aho
usanga icyo basabwa ari ukwemera ibibavugwaho no kubisabira imbabazi gusa, ibi
nabyo bigafatwa nk’amahirwe adasanzwe abatsinzwe bahawe bikamamazwa mubinyamakuru no mu mbwirwaruhame
z’abayobozi bakuru, mubyegeranyo ko rwose ibuntu byasubiye m’uburyo.
Hari nubwo
ibi bijyirwamo uruhare n’abakomoka mubatsinzwe bagizwe ibikoresho k’uburyo
usanga abatsinzwe nta jambo bagira mu gihugu cyabo.
Aha rero tuziko igihugu cyubakwa n’ibitekerezo bya
buri munyagihugu aho buri umwe ahabwa uburenganzira bwo kuvuga ikimuri
k’umutima mu bwisanzure busesuye iriri ikosa rigakosorwa, ibiri ingirakamaro
bikubakirwaho munyungu z’umunyagihugu wese amateka rero yakoreshejwe nabi
yambura uruhande rumwe ijambo,akazamura urundi, Ibinyuranye n’amahame rusange
ya demokarasi.
Kandi ngo burya iyo utazi ahashize hawe n’ahazaza
ntuhamenya.
Ikoreshwa nabi ry’ Amafaranga bishobora
kuganisha k’ubuyobozi bushingiye ku gitugu.
Amafaranga bamwe bayita ‘’musemakweli’’, abandi bati: ‘’amafaranga
akubita ahari urutare hakoroha’’, abandi bati : amafaranga ‘’ntagura
umunezero.” Amafaranga atangwamo ruswa, agura inzu, imodoka nziza yemwe
tunayatangamo inkwano kugirango twegukane
abo twihebeye.
Ibi byose ni ibigwi by’amafaranga, utayafite yitwa
umukene, umutindi n’andi mazina atamuhesha agaciro.
Burya rero ngo uwafashe umwanzuro wo kuyashaka
yakwiba, yakwica, yasambana, yakora ikibi cyose kugirango ayabone.
Nk’ubusanzwe k’umutegetsi uwo ariwe wese, n’igitego
gikomeye kubaka ubukungu bw’ igihugu ayoboye, ariko ibi bigira ingaruka
k’ubutegetsi bwa rubanda, bukorera rubanda iyo ubwo bukungu buba m’umufuka w’umuntu umwe cyangwa agatsiko gato k’abantu.
Aba bakire usanga aribo bafite inganda, amasosiyete
y’ubucuruzi akomeye mu gihugu, mbese ubucuruzi bwose bukomeye bukaba ubwabo,
aho usanga undi muntu utari mu gatsiko atabasha kuba yakora ku mafaranga
atabanje kwiyunga n’aka gatsiko.
Iyo rero aka gatsiko k’abanyamafaranga ariko gafite
n’ubutegetsi, bipfa byose. Kuko usanga aba bategetsi barutisha kure inshingano
bahawe n’abaturage ubucuruzi bwabo.
Ikindi gikomeye usanga abaturage barabaye abacakara b’abategetsi babo aribyo bivamo ibura rya demokarasi.
Usanga uburenganzira bwa muntu buhonyirwa kubw’inyumgu
z’ubucuruzi.
Nkuko amafaranga twavuze ibigwi byayo haruguru,
abayashonje bahitamo kuyashaka m’uburyo bwiza cyangwa ububi.
Bitangira
ba bakire bashyira umuntu ku rwego rw’ubuyobozi atari uko ashoboye, ahubwo aruko
ari uwo mu itsinda ryabo, bizeyeko bazamuha umushahara utubutse ubundi
akabakorera icyo bashaka, ibi hamwe na hamwe bikurura na ruswa z'amoko yose(
inkuru ikaba ishingiye ku gitsina).
Ufite umwanya m'ubuyobozi, niyo yaba yaratowe n’abaturage agira
ubwoba bwo kuvugira abamutoye kuko usanga atinyako abari m’ubuyobozi hejuru ni
bamwirukana atazabona aho yongera gukorera leta cyangwa gukorera abigenga.
Usanga umuturage yirirwa aganya, abo aganyira
bakamwereka ko bamwumva ariko m’ubyukuri ntacyo bashobora kumufasha kuko nabo
bazi impamvu bari k’ubuyobozi.
Haduka abayobozi bemera gushyira inyungu z’inda yabo
imbere kurusha inyungu z’umuturage bishingiye
kukwimakaza amahame y’ubutegetsi, bwashyizweho n’abaturage kandi bukorera
abaturage, muri rusange mu mitwe y’abayobozi usanga habamo amagambo abiri ‘’Imbehe,
‘’umugati.
Ibi bigera no k’umuturage wo hasi
wicururiza butiki, cyangwa umukozi mu kazi katagira aho gahuriye na politiki.
Iyo abafite ubutegetsi ari nabo bafite amafaranga
hafi ya yose mu gihugu bubaka ikintu kimeze nka channel, ugasanga abayobozi mu
nzego zitandukanye, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bafitanye ubucuti bukomeye n’ubuyobozi
kuko nabo batinya ko ejo cyangwa ejobundi bahombywa,
Hanyuma ubucuruzi bw’abategetsi n’abo bafitanye isano bukazamurwa, ugasanga birazwiko mu gihugu udashobora gucuruza ngo wunguke mu gihe utari mu gatsiko cyangwa ngo ube incuti magara n’ubutegtsi.
Hanyuma ubucuruzi bw’abategetsi n’abo bafitanye isano bukazamurwa, ugasanga birazwiko mu gihugu udashobora gucuruza ngo wunguke mu gihe utari mu gatsiko cyangwa ngo ube incuti magara n’ubutegtsi.
Ibi begenda bikagera no k’umukozi wo hasi cyane mu
kazi, aho usanga umukozi ashobora gukora
ikosa bitewe n’uko atunze agatoki umwe mu bari hejuru m’ubuyobozi ugasanga
arirukanwe yemwe bikamugora no kujyira
ahandi yabona akazi.
Aha rero ubwoba bwo gukena, gukeneshwa cyangwa
kwirukanwa mu kazi bituma abantu
badatinyuka kugaragaza ibitekerezo byabo mu kubaka igihugu, uri m’ubuyobozi
ati: ‘’ntabura umugati’’, uwo hasi nawe ati:’’ntibinturukeho.’’
Ngayo nguko demokarasi ikanegekara, hagasigara iyo guteruza imbehe cyangwa yo kurengeza umugati kurusha
iyo kubaka igihugu cyiza cy’ejo hashize, ubu n’ahazaza.
Nanzura kuri iyi ngingo, nsanga byaba byiza
kurushaho iyo amateka y’igihugu abereyeho abanyagihugu bose, bakayumva kimwe
kandi bakayandika kimwe;
naho amafaranga,
nubwo ntawugena uyatunga, biba bikwiye ko buri muntu arya ayo yakoreye m’ubunyangamugayo
busesuye, ntibibeko ubona amafaranga kuberako wemeye kugambanira abo uyoboye
cyangwa se wirengagije uberanganzira bwawe nk’umuturage bwo kwiyubakira igihugu
kugirango uramuke. Ibyo abanyarwanda bita ‘’mpemuke ndamuke.’’
Amafaranga, amateka mw’isura nshya y’ubuyobozi bw’igitugu.
Reviewed by Karangwa Janvier
on
August 10, 2016
Rating: