Kuwa kane tariki ya 17,Ukuboza, 2015 Mu Rwanda no kw’isi hose
ahabarizwa imiryango y’abanyarwanda baramukiye mu matora ya kamarampaka
‘Referendum 2016’ yari igamije guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga ryu
Rwanda ryashyizweho mu mwaka wi 2003 yabuzaga perezida wa Repubulika Paul
Kagame kongera kwiyamamariza indi manda kuri uwo mwanya nyuma ya 2017
ubwo manda ebyiri ateganyirizwa ni ryo tegeko nshinga zizaba zirangiye.
Muri aya matora, abatoye YEGO
babaye 98,3%, OYA bangana 1,7%; abasabye ko haba kamarampaka
bavugaga ko bifuza ko bagumya kuyoborwa na Paul Kagame kubw’iterambere,
umutekano, ubumwe n’ubwiyunge,… yagejeje ku banyarwanda.
Ubu Itegeko nshinga rivuguruye
ryemera ko Perezida Kagame abishatse, ashobora kongera
kwiyamamariza uwo mwamya kuri manda y’imyaka 7, n’izindi manda 2, imwe
y’imyaka itanu, bisobanura ko, Nyakubahwa Kagame aramutse abyemeye yagera mu
mwaka wa 2034 ayoboye u Rwanda.
Mu ntego umuryango FPR-Inkotanyi
wiyemeje harimo ubumwe,ubusugire n’umutekano, ubuyobozi bushingiye kuri
demokarasi, iterambere,… aha rero ntawashidikanya ko iri shyaka rizakomeza muri
uyu mujyo kandi rigakomeza guharanira kubigira byiza kurushaho rirangajwe
imbere na Paul Kagame.
Abenshi mu basabye ivugururwa ry’
itegeko nshinga bavugaga ko aho igihugu kigeze ubu babikesha
ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Kagame ndetse hari n’umwe mu
bayobozi wavuze ko abanyarwanda babuze Kagame barwara amaburakagame.
Aha umuntu yakwibaza ati none se
ubwo muri 2034, abanyarwanda bongeye kugaragaza ko badashaka ko perezida wabo
agenda bakimukunze bakongera bagahindura itegeko nshinga?
Mu 2034 Perezida Paul Kagame azaba
afite imyaka 77, Muri Afrika byagaragayeko kuri iyi myaka abaperezida baba
bagishoboye urugero ni nka Robert Mugabe uyobora Zimbabwe afite 92, Paul
Biya wa Cameroni afite 83, Abdelaziz Bouteflika wa Algeria, afite 79,…
Aba bose ubu bari k’ubuyobozi,
barakunzwe n’abaturage babo kandi baracyashoboye mu baramuruta mu myaka yewe
banapfuye ubu we akabaho kugeza muri 2034 baba bakimuruta kuko ubu
afite 59.
Nonese icyo gihe Abanyarwanda ni
baramuka bakimubonamo ubushobozi bazongera bikorere ibiseke basabe ivugururwa
ry’itegeko nshinga?
Twibukiranye ko amatora nk’iryo
tuvuyemo atwara amamiliari y’amanyarwanda mu gihe igihugu nk’u Rwanda hakiri
byinshi byo gukora nko guhangana n’amapfa ajya agaragara hamwe na hamwe
n’ibindi.
Biranashoboka ko icyo abanyarwanda
batumye inteko nshinga mategeko yabo ataricyo yabahaye kuko umubare munini basabaga
ko Nyakubahwa perezida wa Repubulika ayobora kugeza igihe yumva ananiriwe.
Byaranashobokaga ko mu itegeko
nshinga havanwamo umubare wa manda, tukamesa kamwe tukaba nk’ibindi bihugu
byagiye muri uwo mujyo, kuko kurijyira uko rimeze uku bishobora gutanga icyuho
kuwo ariwe wese mu nyungu ze kurihindura akongera cyangwa akagabanya
imyaka uko abyumva.
Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge
itegeko nshinga rimaze guhindurwa inshuro eshanu , muri 1962, 1978, 1991, 2003
ryongera kuvugururwa muri 2015 nyuma y’imyaka 12.
Ubu busesenguzi bwanditswe na KARANGWA Janvier
Nonese Abanyarwanda bazongera bahindure Itegeko Nshinga nyuma ya 2034?
Reviewed by Karangwa Janvier
on
September 21, 2016
Rating: