Ubusanzwe,
mu Rwanda amategeko yategekaga umubyeyi guha abana be umunani, atabikora
akabihanirwa, ariko ubu byavanweho keretse ubikoze k'ubushake bwe.
Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 .risobanura ibijyanye n’impano, indagano ndetse n’izungura ku muryango nyarwanda; ryasohotse mw’igazeti ya Leta No.31 yo kuwa 01/08/2016 rivuga ko umubyeyi azajya aha umunani umwana ku bushake bwe, atabikora abana bakazategereza kugabana imitungo nyuma yuko ababyeyi bapfuye.
Ibi bikuyeho ibyateganywaga n’
itegeko nº 22/99 ryo ku wa 21 Ugushyingo 1999, ryo ryategekaga umubyeyi guha
umwana umunani, atabikora akabiregerwa mu nkiko.
Nubwo iri tegeko risobanurwa nkirigamije guha ababyeyi uburenganzira busesuye ku mitungo yabo kandi
ko abana babo badashobora kubajyana mu nkiko igihe banze kubaha umunani.
Wakwibaza niba iri tegeko ari igisubizo nyacyo
ku makimbirane n’imfu za hato na hato zakunze kugaragara hirya no hino mu
miryango bapfa imitungo.
Nibyo rwose kwemezako nta mbaraga
z’agatunambwene zakagombye gushyirwa k’umubyeyi ngo ahe umwana we umunani.
Ariko rero wakwibaza uko umwana w’umunyarwanda
ajyiye kubaho mu gihe m’umuco nyarwanda umwana afatwa nk’amaboko adakeneye
ibihembo.
Umwana w’umunyarwanda kuva yavuka
kugeza yubatse urugo rwe, akoreshwa mu mirimo yo mu rugo: arahinga,
yahirira inka, aravoma, arateka n’ibindi.
Umwana ahembwa ibiryo gusa doreko no kujyanwa
kw’ishuri hari aho usanga bikiri ingorabahizi n’ubwo leta ntako itagize ngo
yorohereze abana kwiga.
Aha rero bishobora kuzateza
umwiryane m’umuryango nkaho hari ababyeyi gito nyuma yutwo turimo twose ,
umwana namara gushyitsa imyaka y’ubukure bazamwirukana bakamusaba kujya
kwishakira imitungo ye ku giti cye.
Ibi bishobora kuzateza ingaruka, aho abana bashobora
kuzahitamo kwica ababyeyi babo kujyirango batware iyo mitungo, cyangwa
mu gihe cy’amasaziro umubyeyi akagurisha imitungo afite yose kugirango
abana be batazayizungura amaze gupfa.
Bishobora no kuzatuma abana batakaza
umuco wo kubaha ababyeyi babo, Urg: umubyeyi yabwira umwana kumukorera akarimo
hanyuma umwana akanga kugakora kuko aziko nta munani azahabwa mu mitungo y’ababyeyi be.
Ikindi nuko hashobora kuziyongera
umubare w'inzerezi z'abana cyane bava mu miryango yo mu cyaro bakaza mu mijyi gushaka ubuzima.
Nubwo
bimeze gutya ariko, ntibyambuye ababyeyi inshingano zo kurihira umwana amashuli
no kumuha uburere bushingiye ku muco Nyarwanda .
Iri
tegeko rishya rivuga ko umubyeyi igihe atabyubahirije, ashobora kujyanwa mu
nkiko nuwo bashakanye kandi akabihanirwa.
Gusa
ariko ntibyakagombye kurangirira aha, hakagombye kurebwa ubundi buryo butuma
umwana atazajya kwangara kandi iwabo
bari bafite ubushobozi bwo kumuha uwo munani.
Urug:
wenda bashobora nko kugena ibindi bintu
(biri mu mafaranga, cyangwa umutungo) bishobora kuzaba nk'igihembo cyibyo yakoze akiri muto, ibi bikazaba intangiriro y'ubuzima mu
gihe azaba agejeje imyaka 18 y’ubukure.
Umubyeyi
ubyaye umwana ashobora nko gusabwa kumuzigamira bishingiye k’ubushobozi
bw’umubyeyi, kumurihirira ishuri,… bikaba itegeko.
Hanakwiye
kurebwa neza niba iri tegeko ritazoongera umubare munini wabava mu ishuri cyane
ko hari bamwe mu bana bashobora
kuzahitamo kureka ishuri bakajya guhiga
ubuzima doreko byamaze kugaragarako kwiga atari igishoro ndakuka cy’ejo hazaza.
Nkuko
iri tegeko ridasobanuyeko urukundo rw’umubyeyi n’umwana ruvuyeho, ni narwo
rwagakwiye kuba inking ya mwamba kuko na BIBILIYA mu Bakorinto ba 2 igice cya
12:14 handitse ngo ‘’[…] kuko abana
badakwiye guhunikira ababyeyi, ahubwo ababyeyi nibo bakwiriye guhunikira
abana.’’
Naho
muri Timoteyo wa 1 igice cya 5:8
hakongera hati ‘’ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu muryango we,
aba yihakanye ibyizerwa kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera.’’
Hari icyo umuryango nyarwanda uzungukira mu itegeko ridategeka umubyeyi gutanga umunani?
Reviewed by Karangwa Janvier
on
September 28, 2016
Rating: