FDRL ni umutwe
ugizwe ahanini na bamwe mubasize bakoze
genocide mu Rwanda uvuga ko urwanya leta y’u Rwanda. Ukorera muri Repubulika ya
Demokarasi ya Kongo ndetse wanashyizwe
kurutonde rw’imitwe y’iterabwoba
Ni umutwe
washinzwe mu mwaka wa 2000 n’abahoze ari abasilikare kuri leta yari
iyobowe na Habyarimana Juvenal n’abacengezi nyuma
yo gutsindwa urugamba barwanagamo na RPF bahungiye mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi
ya Kongo ariko mbere witwaga FOCA.
None
ninde ufite ubushobozi bwa kurandura FDRL?
Nshingiye kuby’abahanga
mubya politiki bavuga , nkanashingira kubusesenguzi bwanjye, ntawundi muntu
ufite ubushobozi byo kurandura FDRL uretse u Rwanda. Baca umugani mu Kinyarwanda bati ‘’ubabaye niwe ubanda urugi.’’
Ibi bisobanuye ko abanyarwanda ubwabo aribo bazi ububabare batewe na jenoside, nibo kugeza na nubu bagihura n’ingaruka zayo zirimo no kubura ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikindi bazi n’ingaruka zaturutse k’umutekano muke watejwe n’intamabra y’abacengezi ndetse n’ingaruka byagize k’umubano w’u Rwanda na congo

Muri
operation ‘’Umoja wetu’’ u Rwanda
rwibagiwe gukora ikingenzi.
Mu mwaka wa 2009 igihe u Rwanda rwambukaga rugiye gufasha
ingabo za leta ya kongo kurwanya FDRL muri ‘’operation
umoja wetu’’ yari amahirwe akomeye u Rwanda rubonye ya kurandura FDRL
burundu kuberako nk’abanyarwanda bazi neza
agahinda batewe na Jenoside
yabaye muri iki gihugu kandi banazi ingaruka baterwa no kuba bakiriho,
kubwibyo kuba iriya operation militaire yararangiye uriya mutwe ugakomeza kuvugwa ndetse no mu nama zikomeye ukavugwa, byanagarutsweho mu ijambo rya Jakaya kikwete wahoze ari perezida wa Tanzania, mbifata nko kuba igihe u Rwanda rwajya I kongo rwaribagiwe gukora ikingenzi ngo FDRL iranduke, icike burundu. Kurinjye icyingenzi u Rwanda ruba rwarasize ruwuranduye burundu.

Niki
cyatuma Monusco idahashya FDRL?
Abasilikare baba bari m’ubutumwa bw’umuryango
w’abibumbye bahabwa inshingano zo kulinda amahoro si kugarura amahoro.
Iyo uvuze kulinda amahoro ni ukuvugako hari amahoro
atizewe ko azaramba noneho wowe ukagenda ugakumira icyatuma amahoro ahungabana.
Naho kugarura
amahoro ni ukugenda ahantu hatari amahoro kandi yarahigeze ubundi ugakuraho
igituma abura. Ibi bivuze kurwana ugakuraho igihungabanya amahoro cyose.
Buriya rero mu ntambara za kinyeshyamba byagorana ko
abarinzi b’amahoro ,baba bava mu bihugu bitandukanye yewe hari n’ubwo usanga
abayobozi bibyo bihugu abo barinzi b’amahoro baturukamo batumva kimwe ikibazo,
biragora gufata icyemezo cyo kwishora mu mashyamba nka ya Kongo m’urufaya
rw’amasasu y’inyeshyamba ngo bagiye kuzirwanya kuko baba bumva nta mpamvu
yatuma bashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Aha rero niho
igihugu nk’uRwanda cyakagombwe gukoresha ibishoboka byose nk’igihugu cyo
kibangamiwe kikarwanya umwanzi kititangiriye itama.
Nonese
buriya FDRL hari igihe izarandurwa?
Ntacyinanira abahuje umugambi, nk’uko twabonye
amahanga arwana akanatsinda abarwanyi ba M23, ni nako amahanga yumvikanye
yatsinda FDRL.
Ariko nibikomeza gutya mbona nkuko hashinzwe FOCA
hanyuma hagashingwa FDRL hashobora kuzaduka igihuha kivuga kiti b’abajenosideri
ba FDRL bararandutse ubu nta murwanyi n’umwe usigaye, hanyuma hakaza undi mutwe
wagisilikare uvugako urwanya Leta y’u Rwanda ufite irindi zina kandi ari FDRL
yahinduye izina.
Birasaba ibikorwa bya diplomatie n’ububanyi
n’amahanga hagati ya leta y’u Rwanda na congo hakaboneka umwanzuro watuma u
Rwanda rujya gufasha kongo mu kurandura uriya mutwe, dore ko unavugwaho
ibikorwa byo kuvutsa umudendezo abanye kongo.
Nubwo bisa n’ibigoranye kuko amahirwe nkaya u Rwanda
rwigeze kuyabona rukayapfusha ubusa, nta wavuga ko byarangiye burundu icya
mbere ni ugukomeza kugaragaza ko uriya mutwe ari ikibazo gikomeye ku mpande
zombi.
Ubu
busesenguzi bwanditswe na KARANGWA Janvier
Umunyamakuru akaba n'umusesenguzi wa politiki ny'Afrika
Umunyamakuru akaba n'umusesenguzi wa politiki ny'Afrika
Follow us on twitter: karangwajanvie5
Email:
karangwajanvier55@gmail.com
Tel:0782029326
Muri operation‘’umoja wetu ya 2009’’, u Rwanda rwibagiwe gukora icyingenzi.
Reviewed by Karangwa Janvier
on
July 26, 2016
Rating: