Mu mwaka wa
2015, ukwezi kwa 4, tariki 26 nibwo
Abarundi bagiye mu mihanda y’I Bujumbura bavuga ko batishimiye kuba ishyaka
riri k’ubutegetsi CNDD-FDD ryatangaje ko
Perezida Pierre Nkurunziza ariwe uzarihagararira mu matora y’ umukuru w’
igihugu yari ateganyijwe. Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga indi manda avugako ari iya kabiri mu gihe abigaragambyaga bavugagako ari iya gatatu yewe n'urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwemezako ubwiyamamze bwe ko butanyuranyije
n’itegeko Nshinga igihugu cy’ u Burundi kigenderaho.
Kuwa 13,
Gicurasi, 2015, Jenerali Niyombare yatangajeko ahiritse ku butegetsi Perezida
Nkurunziza wari witabiriye inama y’umuryango w ’Afrika y’iburasirazuba i Dar Es Salaam muri Tanzaniya ntibyamuhira arahunga nk’abandi bose.
Kugeza ubu, lieutenant Colonel Edouard
Nshirimana ukorera mu bwihisho kuwa 22, Ukuboza,2015 yatangaje ko ashinze umutwe
witwaje intwaro witwa FOREBU (Forces Republicaines du Burundi) uyoborwa na
Jenerali Godefroid Niyombare, aba bose bahoze ari abasirikare bakuru mu gisirikare
cy’U Burundi.
Hirya yaba,
hashinzwe irindi shyaka ryitwa CNARED rigizwe n’abahoze ari abategetsi mu butegetsi bwa Nkurunziza
bakaba bazwi ko bakorera mu gihugu cy’ Ububiligi.
Ibiganiro
bigamije kugarura amahoro mu Burundi byavanywe I Burundi byimurirwa Arusha muri
Tanzania. Haba ibiganiro byayobowe na Benjamin
Mkapa n’ ibyayobowe na Kaguta Museveni Perezida
wa Uganda ubuyobozi bw’ u Burundi bwakomeje kuvuga ko budashobora kwicarana
n’abantu bashatse guhirika ubutegetsi bukavuga
ko abo bantu ari abanyabyaha.
None se ibi n’ibiganiro cyangwa n’ukwiteza
utunyoni?
Nubwo ibi biganiro bimaze igihe kitari gito
bitangiye, nanubu nta musaruro uragaragara.
Umwaka urenga urashize ibi biganiro bikorwa ariko nta musaruro biratanga
ngo nibura ubwicanyi muri iki gihugu buhagarare cyangwa ngo impunzi z’ Abarundi
zahungiye mu bindi bihugu zitahuke.
Impamvu zishobora gutuma ibiganiro
by’amahoro nkibi bitanga umusaruro.
1)Ubundi aho
byabaye akenshi nk’urugero muri Sudani yepfo no mu Rwanda mu mwaka wa 1993 ,
ibiganiro nkibi bikunda kubyara umusaruro wo gusinywa kw’amasezerano y’amahoro nubwo
ashobora kutagira icyo ageraho n’ubundi umwuka ugakomeza kuba wawundi cyangwa amahoro akagaruka mu gihugu mu gihe
ibihugu by’ibihangange birimo n’ibihugu by’incuti z’ icyo gihugu bihatiye abahanganye
kwitabira ibiganiro by’amahoro.
Aha igitutu
cy’ibihugu by’ ibihangange nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa kigira
icyo kimara nubwo hari aho bishobora gushinjwa kubogamira ku ruhande rumwe. Ntawakwirengagiza umumaro w’ igitutu nk’ iki muri
Cote d’ivoire nyuma yaho Laurent Gbagbo yari yanze kwemera ko yatsinzwe mu matora na Guillome Solo.
Kurundi ruhande ibihugu
by’incuti bishobora gutanga inama cyangwa bigahagarika inkunga byahaga icyo gihugu,ariko mu Burundi,
ibihugu nk’Ubufaransa nubwo bwemerako mu gihugu cy’u Burundi hoherezwa ingabo
zishinzwe kugarura amahoro, ntiwamenya ngo buhagazehe by’ukuri, Ububiligi
bwakuyeho inkunga bwahaga igipolisi cy’u Burundi ariko Nkurunziza arakomeza
aryumaho, Ban Ki-Moon yashyizeho ake ntacyo byatanze n’abandi.
Ibi bisobanuye
ko Nkurunziza nta gitutu cyaba igishingiye k’ubukungu, igisilikare ndetse
n’ibihugu byibihangange kimuri ku mugongo kuburyo gishobora kumutera kwicara
akaganira nabo bahanganye.
2) Ikindi
gitera gusinywa kw’amasezerano y’amahoro, n’igihe abakurwanya bitwaje intwaro,
aba nabo bakaba hari igice gito cyangwa kinini bafashe mu gihugu cyawe. Ibi
ntibyari gushoboka ko ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana bwari kwicara mu biganiro
muri Arusha ngo basinyane amasezerano y’amahoro na FPR iyo izahoze ari ingabo
za RPA ziba zitarafashe uduce tumwe tw’igihugu, ibi ntibyari gushoboka ko Salva
Kiir na Rieck Marshar basunikirwa mu biganiro by’amahoro iyo Marchar aba
avugira nk’I Nairobi(n’urugero).
Icyo ibi
bivuze ni uko habayeho izi mpamvu navuze haruguru, Perezida uri k’ubutegetsi
aba afite igitutu gikomeye kitamuha umwanya habe na muto wo kumvako ashobora
gutuza k’ubutegetsi mu gihe hari abarwanyi bamusatira mu gihugu cye, cyangwa igitutu cy’ibihugu bikomeye bishobora no guha
ingufu abamurwanya hanyuma ubuzima bwe bukarangira nabi.
Aha rero
navugako I Burundi ntabihari nubwo umuntu atahagarara ngo avugeko mu Burundi
hari amahoro.
Niki gitera Nkurunziza kwihagararaho?
Impamvu
zishobora kuba nyinshi , ariko izishoboka nuko:
1)Abamurwanya
bashobora kuba nta ncuti bafite zibafasha mu rugamba: Incuti mu rugamba
rugamije guhirika umuyobozi k’ubutegetsi n’igihugu cyemera mu ibanga cyangwa kumugaragaro
ko kigushyigikiye, kikaguha intwaro, kikaguha amafaranga, aho gutoreza
abarwanyi, kikanagufasha mugupanga icyo uzakora mu gihe uzaba ufashe ubutegetsi
kugira ngo wemeze abaturage ko uje kubatabara.
Icyo
kumvisha abaturage icyo uje gukora k’ubutegetsi bigufasha ni uko iyo uri mu ishyamba
ubona abemera kukujya inyuma bakakurwanirira. Nanone kandi iyo ufashe
ubutegetsi bikurindako abaturage bishora
mu mihanda mu mwigaragambyo ikurwanya.
2) Kuba
abarwanya Nkurunziza badahuje imyumvire n’inyungu ku kibazo kiri mu Burundi.
Uko byagenda kose aho FOREBU nk’umutwe witwaje intwaro wihishe ufite uwucumbikiye
ariko byagorana ko abasirikare bonyine bafata ubutegetsi badafite abanyapolitike
bagenda babavuganira hirya no hino mu binyamakuru no mu bihugu bumvikanisha
impamvu barikurwanya ubutegetsi ndetse banashaka inshuti zizabafasha kurwanya ubutegetsi, ibi nabyo
bishoboka kuba abagize CNARED batareba mu cyerekezo kimwe hakaba harimo abashaka
ubutegetsi, abashaka ko amahoro agaruka kimwe n’ uko haba harimo n’ ibyitso bya
Nkurunziza.
3) Birashoboka
ko na Nkurunziza yaba afite inshuti zikomeye zikimuhagazeho. byagorana kumva
uburyo Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi adahari hanyuma akaza akabusubirana
agakoresha amatora hanyuma akabugumaho na hirya y’abahunze n’ubwicanyi bukomeje
kuba ndetse na Ban Ki-Moon washizeho ake ariko Nkurunziza akaba yiturije I Bujumbura.
Nonese niki gishobora kuba mu myaka
itaha?
Njye
nk’umusesenguzi mbona Nkurunziza azaguma k’ubutegetsi kuko akeka ko hari ibyaha
ashobora kuzaregwa bishingiye k’ ubwicanyi bwabereye mu gihugu cye.
Ikindi ni
uko u Burundi nk’igihugu cyemera ubutegetsi bushingiye ku moko ashobora
gutinyako aramutse avuye k’ ubutegetsi bwafatwa nundi badahuje ubwoko akamwihimuriraho, nubwo bwose biteruwe kumugaragaro ngo hasobanurwe niba ikibazo aho
kigeze ubu cyaba kireba abatutsi kuruta abandi bose.
Ubu busesenguzi bwanditswe na KARANGWA Janvier
Umunyamakuru akaba n'umusesenguzi wa politiki ny'Afrika
Follow us on twitter: karangwajanvier
Email: karangwajanvier55@gmail.com
Tel:0782029326
Umunyamakuru akaba n'umusesenguzi wa politiki ny'Afrika
Follow us on twitter: karangwajanvier
Ubuhuza mu biganiro by’ u Burundi bugamije gukemura ibibazo cyangwa ni ukuyobya uburari?
Reviewed by Karangwa Janvier
on
July 17, 2016
Rating: