Muri operation‘’umoja wetu ya 2009’’, u Rwanda rwibagiwe gukora icyingenzi.





FDRL ni umutwe ugizwe  ahanini na bamwe mubasize bakoze genocide mu Rwanda uvuga ko urwanya leta y’u Rwanda. Ukorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse wanashyizwe  kurutonde rw’imitwe  y’iterabwoba

Ni  umutwe washinzwe mu mwaka  wa 2000  n’abahoze ari abasilikare kuri leta yari iyobowe na Habyarimana Juvenal n’abacengezi  nyuma  yo gutsindwa urugamba barwanagamo na RPF  bahungiye mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo  ariko mbere  witwaga  FOCA.

None ninde ufite ubushobozi bwa kurandura FDRL?

Nshingiye kuby’abahanga mubya politiki bavuga , nkanashingira kubusesenguzi bwanjye, ntawundi muntu ufite ubushobozi byo kurandura FDRL uretse u Rwanda.  Baca umugani mu Kinyarwanda bati ‘’ubabaye niwe ubanda urugi.’’ 


Ibi bisobanuye ko abanyarwanda  ubwabo aribo bazi ububabare batewe na jenoside, nibo kugeza na nubu bagihura n’ingaruka zayo zirimo no  kubura ababo bishwe  muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikindi bazi  n’ingaruka zaturutse k’umutekano muke  watejwe n’intamabra y’abacengezi  ndetse n’ingaruka byagize k’umubano w’u Rwanda na congo

Muri operation ‘’Umoja wetu’’ u Rwanda rwibagiwe gukora ikingenzi.

Mu mwaka wa 2009 igihe u Rwanda rwambukaga rugiye gufasha ingabo za leta ya kongo kurwanya FDRL muri ‘’operation umoja wetu’’ yari amahirwe akomeye u Rwanda rubonye ya kurandura FDRL burundu kuberako nk’abanyarwanda bazi neza  agahinda batewe na Jenoside  yabaye muri iki gihugu kandi banazi ingaruka baterwa no kuba bakiriho, 


kubwibyo kuba iriya operation militaire yararangiye uriya mutwe ugakomeza kuvugwa ndetse no mu nama  zikomeye ukavugwa, byanagarutsweho mu  ijambo rya Jakaya kikwete wahoze ari perezida wa Tanzania,  mbifata nko kuba igihe u Rwanda rwajya I kongo rwaribagiwe gukora ikingenzi ngo FDRL iranduke, icike burundu. Kurinjye icyingenzi u Rwanda ruba rwarasize ruwuranduye  burundu.

Niki cyatuma Monusco idahashya FDRL?

Abasilikare baba bari m’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bahabwa inshingano zo kulinda amahoro si kugarura amahoro.

Iyo uvuze kulinda amahoro ni ukuvugako hari amahoro atizewe ko azaramba noneho wowe ukagenda ugakumira icyatuma amahoro ahungabana.

Naho kugarura amahoro ni ukugenda ahantu hatari amahoro kandi yarahigeze ubundi ugakuraho igituma abura. Ibi bivuze kurwana ugakuraho igihungabanya amahoro cyose.

Buriya rero mu ntambara za kinyeshyamba byagorana ko abarinzi b’amahoro ,baba bava mu bihugu bitandukanye yewe hari n’ubwo usanga abayobozi bibyo bihugu abo barinzi b’amahoro baturukamo batumva kimwe ikibazo, biragora gufata icyemezo cyo kwishora mu mashyamba nka ya Kongo m’urufaya rw’amasasu y’inyeshyamba ngo bagiye kuzirwanya kuko baba bumva nta mpamvu yatuma bashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aha rero niho igihugu nk’uRwanda cyakagombwe gukoresha ibishoboka byose nk’igihugu cyo kibangamiwe kikarwanya umwanzi kititangiriye itama.

Nonese buriya FDRL hari igihe izarandurwa?

Ntacyinanira abahuje umugambi, nk’uko twabonye amahanga arwana akanatsinda abarwanyi ba M23, ni nako amahanga yumvikanye yatsinda FDRL.

Ariko nibikomeza gutya mbona nkuko hashinzwe FOCA hanyuma hagashingwa FDRL hashobora kuzaduka igihuha kivuga kiti b’abajenosideri ba FDRL bararandutse ubu nta murwanyi n’umwe usigaye, hanyuma hakaza undi mutwe wagisilikare uvugako urwanya Leta y’u Rwanda ufite irindi zina kandi ari FDRL yahinduye izina.

Birasaba ibikorwa bya diplomatie n’ububanyi n’amahanga hagati ya leta y’u Rwanda na congo hakaboneka umwanzuro watuma u Rwanda rujya gufasha kongo mu kurandura uriya mutwe, dore ko unavugwaho ibikorwa byo kuvutsa umudendezo abanye kongo.

Nubwo bisa n’ibigoranye kuko amahirwe nkaya u Rwanda rwigeze kuyabona rukayapfusha ubusa, nta wavuga ko byarangiye burundu icya mbere ni ugukomeza kugaragaza ko uriya mutwe ari ikibazo gikomeye ku mpande zombi.

Ubu busesenguzi bwanditswe na KARANGWA Janvier
Umunyamakuru akaba n'umusesenguzi wa politiki ny'Afrika

Follow us on twitter: karangwajanvie5
Email: karangwajanvier55@gmail.com
Tel:0782029326

  


Muri operation‘’umoja wetu ya 2009’’, u Rwanda rwibagiwe gukora icyingenzi. Muri operation‘’umoja wetu ya 2009’’, u Rwanda rwibagiwe gukora icyingenzi. Reviewed by Karangwa Janvier on July 26, 2016 Rating: 5
Powered by Blogger.