Niki cyaciyemo ibice ishyaka RNC?


Kayumba Nyamwasa na Docteur Rudasingwa Theogene 

Mu minsi mike ishije hacicikanye  amakuru avugako ishyaka RNC(Rwanda National congress) rycitsemo ibice. Umwe mubafatwaga nk’inkingi ya mwamba y’iryo shyaka Dokiteri Rudasingwa Theogene mu itangazo yashyize ahagara yashinjije mugenzi we Kayumba kuba yararemye agatsiko mw’ishyaka k’abahoze ari abasilikare mu ngabo z'u Rwanda,

ibyo we yise gushing ishaka murindi naho abo k’uruhande rwa Kayumba Nyamwasa barimo Gervais Condo bo bamushinja kuba ari umuntu utemera amatora. Nyuma yaho gato Rudasingwa yahise atangaza k'umugaragaro ko ashinze irindi shyaka rishya ryitwa New RNC.

Ubundi RNC ni ishayaka rivugako rirwanya ubuyobozi buriho mu Rwanda buyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ryashinzwe ku itariki  ya12, ukuboza, 2013.
Bamwe mu barishinze bazwi cyane ni  Docteur Rudasigwa Theogene, Kayumba Nyamswa na Patrick Karegeya (wapfuye).
  
Abashinze RNC  bavugagako batemeranya n’ ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bavugako ngo ari ubuyoboz bw’igitugu, Ubuyobozi butubahiriza amahame ya demokarasi, ubuyobozi butubahiriza uburenganzira bwa muntu ikaba na leta idafite ubutabera nyabwo.

Gusa ariko twibukiranyeko Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya(wapfuye) bahamijwe n'inkiko zu Rwanda ibyaha by’iterabwoba ndetse bakanakatirwa badahari n’inkiko z’u Rwanda.

Ninde mvano yo gucikamo ibice kwa RNC.

Iki n’ikibazo buri umwe yakwibaza, hari n’uwarengera akavuga ati buriya rero leta y’u Rwanda yaba yarabigizemo uruhare  kugirango RNC icikemo ibice.

Ariko uramutse ubyumvishe gutyo waba wibeshye. Ubundi ishyaka ryose risenyuka cyangwa rikomera bitewe n’impamvu yatumye ribaho.

Buriya ishyaka kugirango rikomere ntiryubakirwa ku bantu runaka ahubwo ryubakira kungengabitekerezo(Ideology) aha bivuzeko niyo abarishinze bapfa cyangwa bakabava muri politiki ya ngengabitekerezo y'ishyaka igumaho abazaza nyuma bakayikomerezaho.

Urugero: Muru Tanzaniya kuva Nyelele yahuza ishyaka TANO na AFRO-SHIRAZI Party mu 1997bikabyara CCM(Chama Cha Mapinduzi) kugeza ubu niryo riri k’ubutegetsi kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge, 
 
Igituma rero CCM igitsinda amatora niyo ideologie, Nyelele yarapfuye CCM irasigara kandi irakomeye ubu nejo hazaza.

Ariko RNC yo nta ideology bari bafite, kuko uzasanga nka Rudasingwa amaze kugera hanze yarihutiye kuvugako Perezida Kagame ariwe wahanuye indege yaguyemo Juvenal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira wari Perezida w'u Burundi nkaho aribyo bizamugira umunyapolitiki ukomeye.

Kayumba nawe ati kuba narapfushije umubyeyi  ntibantabare …urumvako nta bumwe n’ubwiyunge buhari… , ese kuki bambazaga imitungo ntunze kandi bo iyabo yose batayerekana… aha rero ntiwashinga ishyaka bivuye ku mpamvu zawe bwite ubundi uvunge ngo uri gukora politiki  cyangwa se iryo shyaka rizaramba.

Ubundi ideology z’ishyaka ziri ukwinshi.

Ishyaka rishaka gukuraho ubutegetsi rihanganye nabwo mbere yuko ryiyemeza gufata intwaro rikajya mw’ishyamba rigomba kugira impamvu ikomeye ituma rirwana, abakada b’ishyaka bakabona icyo bateretesha abaterankunga cyangwa urubyiruko ruzabarwanirira.

Impamvu zishobora kuba nyinshi ariko muri Afurika iziza imbere ni igihe ubutegetsi mu gihugu bwica abaturage babwo nk’uko mu Rwanda byagenze ubwo ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana bwicaga abaturage bushinzwe. Hanyuma RPF-Inkotanyi ikagendera kuri iyo mpamvu ikajya mw’ishyamba igafata intwaro igatabara.

Iyi mpamvu rero haba abaturage urwanirira haba abo ushakako bagutera inkunga barayumva,  yewe n’amahanga akabyumva ubundi bakagutera ingabo mu bitugu.

Naho niyo waba ufite abarwanyi bameze bate ntushobora gutsinda uramutse nta mpamvu  ifatika ituma urwana cyangwa ushyinga ishyaka rya opposition.

Urugero ni urwa M23, twese twabonye uburyo ryatsinzwe kuko ntushobora kuvugako urwanira igice kimwe cy’abanyagihugu hanyuma ucyekeko watsinda bikoroheye.

Follow us on twitter:Karangwa Janvier
Niki cyaciyemo ibice ishyaka RNC? Niki cyaciyemo ibice ishyaka RNC?  Reviewed by Karangwa Janvier on August 02, 2016 Rating: 5
Powered by Blogger.