Amafaranga, amateka mw’isura nshya y’ubuyobozi bw’igitugu.





Nk’ibisanzwe iyo abantu bavuze bati kiriya gihugu kiyobowe n’ubuyobozi bw’igitugu, abantu benshi bumva ubuyobozi butubahiriza uburenganzira bwa muntu, igihugu kitagira ubutabera, mbese aho usanga hari umuntu cyangwa se agatsiko k’abantu usanga ariko kica kagakiza mu gihugu.

Buriya rero igitugu gishobora no gukoreshwa m’uburyo abantu barebera kure cyangwa batita kugusesengura ibibera mu gihugu mw’imbere  batabasha gusobanukirwa, aha ni nk’igihe wumva abantu bavuga bati muri iki gihugu nta muntu wicwa,umutekano urahari, tuvuga ibyo dushaka,  bakanzura bagira bati rwose dufite ubwisanzure busesuye 100%.

Amateka akoreshejwe nabi abyara ubuyobozi bw’igitugu.

Hari umuntu umwe wagize ati ‘’ L’histore est écrite du vainquer pas du vaincu.’’ Bivuze biti ‘’ amateka yandikwa n’uwatsinze si uwatsinzwe.’’ Ibi akenshi bikunda kugaragara  mu bihugu byabayemo intambara zishingiye k’ubwoko, intamabara  zari zihanganishije agatsiko kamwe k’abantu n’abandi cyangwa amadini igihe cyo kurwanira ubutegetsi.
  
Hanyuma uwafashe ubutegetsi iyo afite  gahunda yo kubugumaho  yihutira kwandika ubwe cyangwa agakoresha abandi bantu mu kwandika amatekay'igihugu bundi bushya. Aba biyibita abanyabwenge, impuguke se,...  mu kwandika amateka.

Maze izingirwa nzobere  zikumvikanishako umuyobozi uriho ariwe mucunguzi wakataraboneka igihugu cyagize, bakabihamya bashize amanga  bati erega buriya umuyobozi wacu iyo atabaho igihugu cyacu kiba kitakiri kw’ikarita y’isi, ati erega buriya umuyobozi wacu avuyeho twakongera tukagwa mukaga,… yemwe ugasanga amateka y’igihugu asa nk’aho yatangiye uhereye igihe uwo umuntu yafatiye  ubutegetsi.

Ibi bikigishwa mu mashuri bikogezwa mu bitangaz’amakuru , ibitabo byo hambere bikajugunywa kure hakandikwa ibishya, n’ugerageje kubivuguruza agahanywa by’intangarugero cyangwa akicwa .

Nyuma y’imyaka myinshi, usanga urubyiruko rutazi m’ubyukuri amateka y’igihugu cyabo ahubwo ugasanga amateka y’ubutegetsi bumwe  niyo azwi.
 
Mu kugoreka amateka hari abategetsi  bagonganisha ubwoko cyangwa itsinda ryatsinzwe n’iryatsinze mw’ibanga cyangwa k’umugaragaro.

Iyo mu gihugu habaye intambara, abarwana bashaka  impamvu ituma barwana , usanga abenshi bavugako bagamije gutabara itsinda  rimwe ry’abantu ryavukijwe   uburengazira bitewe n’ubwoko bwabo, idini, ibitekerezo,…

Aha rero iyo umwe mubarwana  amaze gufata ubutegetsi, ashyiraho amatariki yo kwibuka abasilikare, abaturage bishwe muri iyo ntambara, ibirango byo hambere by’igihugu bigakurwaho bigasimbuzwa ibindi bishya, muri rusanga agasa nkukoze igihugu bundi bushya.

Ibitabo bikandikwa, imbwirwa ruhame zikavugwa, ubuhamya bugatangwa ariko ikihishe inyuma kikaba gusobanura no kubwira abatsinzwe ubugome bwabo, kumvisha abo k’uruhande rw’abatsinze ko hari uwabarokoye, bakoroherezwa kubaho n’ibindi maze uwo muyobozi agatakwa, akaririmbwa  n’ibindi.

Urugero: Mu gihugu hashobora kubaho ubwicanyi bushingiye k’uturere, hanyuma abakomoka mu karere A bagafata ubutegetsi bakigisha uhereye k’umwana muto wo mukarere kaboko abo mukarere B babagiriye nabi, yemwe ugasanga kubera inyigisho mbi aba bantu babiri ntibashobora gusangira, guturana, guhana abageni,...

Aha ingaruka zivamo nuko usanga  itsinda ry’abatsinzwe ribaho m’ubwoba bukabije, ipfunwe, m’umuhezo kure y’ameza y’abatsinze no gushyirirwaho amategeko akaze ababuza amahwemo,mbese ugasanga kugira icyo bavuga kubyo bashinjwa cyangwa ibibera mugihugu ari ukwigerezaho.

Ibyo iyo bimaze kuba umuco, abatsinzwe  bahamagarirwa ubwiyunge byanyirarureshwa aho usanga icyo basabwa ari ukwemera ibibavugwaho no kubisabira imbabazi gusa, ibi nabyo bigafatwa nk’amahirwe adasanzwe abatsinzwe  bahawe bikamamazwa mubinyamakuru no mu mbwirwaruhame z’abayobozi bakuru, mubyegeranyo ko rwose ibuntu byasubiye m’uburyo. 

Hari nubwo ibi bijyirwamo uruhare n’abakomoka mubatsinzwe bagizwe ibikoresho k’uburyo usanga abatsinzwe nta jambo bagira mu gihugu cyabo.

Aha rero tuziko igihugu cyubakwa n’ibitekerezo bya buri munyagihugu aho buri umwe ahabwa uburenganzira bwo kuvuga ikimuri k’umutima mu bwisanzure busesuye iriri ikosa rigakosorwa, ibiri ingirakamaro bikubakirwaho munyungu z’umunyagihugu wese amateka rero yakoreshejwe nabi yambura uruhande rumwe ijambo,akazamura urundi, Ibinyuranye n’amahame rusange ya demokarasi.

Kandi ngo burya iyo utazi ahashize hawe n’ahazaza ntuhamenya.

Ikoreshwa nabi ry’ Amafaranga bishobora kuganisha k’ubuyobozi bushingiye ku gitugu.

Amafaranga bamwe bayita  ‘’musemakweli’’, abandi bati: ‘’amafaranga akubita ahari urutare hakoroha’’, abandi bati : amafaranga ‘’ntagura umunezero.” Amafaranga atangwamo ruswa, agura inzu, imodoka nziza yemwe tunayatangamo inkwano kugirango twegukane  abo twihebeye.

Ibi byose ni ibigwi by’amafaranga, utayafite yitwa umukene, umutindi n’andi mazina atamuhesha agaciro.

Burya rero ngo uwafashe umwanzuro wo kuyashaka yakwiba, yakwica, yasambana, yakora ikibi cyose kugirango ayabone.

Nk’ubusanzwe k’umutegetsi uwo ariwe wese, n’igitego gikomeye kubaka ubukungu bw’ igihugu ayoboye, ariko ibi bigira ingaruka k’ubutegetsi bwa rubanda, bukorera rubanda iyo ubwo bukungu buba m’umufuka  w’umuntu umwe cyangwa agatsiko gato k’abantu.

Aba bakire usanga aribo bafite inganda, amasosiyete y’ubucuruzi akomeye mu gihugu, mbese ubucuruzi bwose bukomeye bukaba ubwabo, aho usanga undi muntu utari mu gatsiko atabasha kuba yakora ku mafaranga atabanje kwiyunga n’aka gatsiko.

Iyo rero aka gatsiko k’abanyamafaranga ariko gafite n’ubutegetsi, bipfa byose. Kuko usanga aba bategetsi barutisha kure inshingano bahawe n’abaturage ubucuruzi bwabo.

Ikindi gikomeye usanga abaturage barabaye abacakara b’abategetsi babo aribyo bivamo ibura rya  demokarasi.

Usanga uburenganzira bwa muntu buhonyirwa kubw’inyumgu z’ubucuruzi.

Nkuko amafaranga twavuze ibigwi byayo haruguru, abayashonje bahitamo kuyashaka m’uburyo bwiza cyangwa ububi.

Bitangira ba bakire bashyira umuntu ku rwego rw’ubuyobozi atari uko ashoboye, ahubwo aruko ari uwo mu itsinda ryabo, bizeyeko bazamuha umushahara utubutse ubundi akabakorera icyo bashaka, ibi hamwe na hamwe bikurura na ruswa z'amoko yose( inkuru ikaba ishingiye ku gitsina).

Ufite umwanya m'ubuyobozi, niyo yaba yaratowe n’abaturage agira ubwoba bwo kuvugira abamutoye kuko usanga atinyako abari m’ubuyobozi hejuru ni bamwirukana atazabona aho yongera gukorera leta cyangwa gukorera abigenga.

Usanga umuturage yirirwa aganya, abo aganyira bakamwereka ko bamwumva ariko m’ubyukuri ntacyo bashobora kumufasha kuko nabo bazi impamvu bari k’ubuyobozi.

Haduka abayobozi bemera gushyira inyungu z’inda yabo  imbere  kurusha inyungu z’umuturage bishingiye kukwimakaza amahame y’ubutegetsi, bwashyizweho n’abaturage kandi bukorera abaturage, muri rusange mu mitwe y’abayobozi usanga habamo amagambo abiri ‘’Imbehe, ‘’umugati.

Ibi bigera no k’umuturage wo hasi wicururiza butiki, cyangwa umukozi mu kazi katagira aho gahuriye na politiki.

Iyo abafite ubutegetsi ari nabo bafite amafaranga hafi ya yose mu gihugu bubaka ikintu kimeze nka channel, ugasanga abayobozi mu nzego zitandukanye, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bafitanye ubucuti bukomeye n’ubuyobozi kuko nabo batinya ko ejo cyangwa ejobundi bahombywa, 
Hanyuma  ubucuruzi bw’abategetsi n’abo bafitanye isano bukazamurwa, ugasanga birazwiko mu gihugu udashobora gucuruza ngo wunguke mu gihe utari mu gatsiko cyangwa ngo ube incuti magara n’ubutegtsi.

Ibi begenda bikagera no k’umukozi wo hasi cyane mu kazi, aho  usanga umukozi ashobora gukora ikosa bitewe n’uko atunze agatoki umwe mu bari hejuru m’ubuyobozi ugasanga arirukanwe yemwe bikamugora  no kujyira ahandi yabona akazi.

Aha rero ubwoba bwo gukena, gukeneshwa cyangwa kwirukanwa mu kazi  bituma abantu badatinyuka kugaragaza ibitekerezo byabo mu kubaka igihugu, uri m’ubuyobozi ati: ‘’ntabura umugati’’, uwo hasi nawe ati:’’ntibinturukeho.’’

Ngayo nguko demokarasi ikanegekara, hagasigara iyo  guteruza imbehe cyangwa yo kurengeza umugati kurusha iyo kubaka igihugu cyiza cy’ejo hashize, ubu n’ahazaza.

Nanzura kuri iyi ngingo, nsanga byaba byiza kurushaho iyo amateka y’igihugu abereyeho abanyagihugu bose, bakayumva kimwe kandi bakayandika kimwe;

naho  amafaranga, nubwo ntawugena uyatunga, biba bikwiye ko buri muntu arya ayo yakoreye m’ubunyangamugayo busesuye, ntibibeko ubona amafaranga kuberako wemeye kugambanira abo uyoboye cyangwa se wirengagije uberanganzira bwawe nk’umuturage bwo kwiyubakira igihugu kugirango uramuke. Ibyo abanyarwanda bita ‘’mpemuke ndamuke.’’
   
Amafaranga, amateka mw’isura nshya y’ubuyobozi bw’igitugu. Amafaranga, amateka mw’isura nshya y’ubuyobozi  bw’igitugu. Reviewed by Karangwa Janvier on August 10, 2016 Rating: 5
Powered by Blogger.