Ubuhuza mu biganiro by’ u Burundi bugamije gukemura ibibazo cyangwa ni ukuyobya uburari?


Ibendera ry'igihugu cy'u Burundi
Mu mwaka wa 2015, ukwezi kwa 4, tariki  26 nibwo Abarundi bagiye mu mihanda y’I Bujumbura bavuga ko batishimiye kuba ishyaka riri k’ubutegetsi CNDD-FDD ryatangaje  ko Perezida Pierre Nkurunziza ariwe uzarihagararira mu matora y’ umukuru w’ igihugu yari ateganyijwe. Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga  indi manda avugako ari iya kabiri  mu gihe  abigaragambyaga bavugagako ari iya gatatu yewe  n'urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwemezako ubwiyamamze bwe ko butanyuranyije n’itegeko Nshinga igihugu cy’ u Burundi kigenderaho.

Kuwa 13, Gicurasi, 2015, Jenerali Niyombare yatangajeko ahiritse ku butegetsi Perezida Nkurunziza wari witabiriye inama y’umuryango w ’Afrika y’iburasirazuba i Dar Es Salaam muri Tanzaniya ntibyamuhira arahunga nk’abandi bose.

Kugeza ubu, lieutenant Colonel Edouard Nshirimana ukorera mu bwihisho kuwa 22, Ukuboza,2015 yatangaje ko ashinze umutwe witwaje intwaro witwa FOREBU (Forces Republicaines du Burundi) uyoborwa na Jenerali Godefroid Niyombare, aba bose bahoze ari abasirikare bakuru mu gisirikare cy’U Burundi.
Hirya yaba, hashinzwe irindi shyaka ryitwa CNARED rigizwe n’abahoze  ari abategetsi mu butegetsi bwa Nkurunziza bakaba bazwi ko bakorera mu gihugu cy’ Ububiligi.

Ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burundi byavanywe I Burundi byimurirwa Arusha muri Tanzania.  Haba ibiganiro byayobowe na Benjamin Mkapa  n’ ibyayobowe na Kaguta Museveni Perezida wa Uganda ubuyobozi bw’ u Burundi bwakomeje kuvuga ko budashobora kwicarana n’abantu bashatse  guhirika ubutegetsi bukavuga ko abo bantu ari abanyabyaha.  

None se ibi n’ibiganiro cyangwa n’ukwiteza utunyoni?

 Nubwo ibi biganiro bimaze igihe kitari gito bitangiye, nanubu nta musaruro uragaragara.  Umwaka urenga urashize ibi biganiro bikorwa ariko nta musaruro biratanga ngo nibura ubwicanyi muri iki gihugu buhagarare cyangwa ngo impunzi z’ Abarundi zahungiye mu bindi bihugu zitahuke.

Impamvu zishobora gutuma ibiganiro by’amahoro nkibi bitanga umusaruro.

1)Ubundi aho byabaye akenshi nk’urugero muri Sudani yepfo no mu Rwanda mu mwaka wa 1993 , ibiganiro nkibi bikunda kubyara umusaruro wo gusinywa kw’amasezerano y’amahoro nubwo ashobora kutagira icyo ageraho n’ubundi umwuka ugakomeza kuba wawundi  cyangwa amahoro akagaruka mu gihugu mu gihe ibihugu by’ibihangange birimo n’ibihugu by’incuti z’ icyo gihugu bihatiye abahanganye kwitabira ibiganiro by’amahoro.

Aha igitutu cy’ibihugu by’ ibihangange nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa kigira icyo kimara nubwo hari aho bishobora gushinjwa kubogamira ku ruhande rumwe.  Ntawakwirengagiza umumaro w’ igitutu nk’ iki muri Cote d’ivoire nyuma yaho Laurent Gbagbo yari yanze kwemera ko yatsinzwe mu matora na Guillome Solo. 

Kurundi ruhande  ibihugu by’incuti bishobora gutanga inama cyangwa bigahagarika  inkunga byahaga icyo gihugu,ariko mu Burundi, ibihugu nk’Ubufaransa nubwo bwemerako mu gihugu cy’u Burundi hoherezwa ingabo zishinzwe kugarura amahoro, ntiwamenya ngo buhagazehe by’ukuri, Ububiligi bwakuyeho inkunga bwahaga igipolisi cy’u Burundi ariko Nkurunziza arakomeza aryumaho, Ban Ki-Moon yashyizeho ake ntacyo byatanze n’abandi.

Ibi bisobanuye ko Nkurunziza nta gitutu cyaba igishingiye k’ubukungu, igisilikare ndetse n’ibihugu byibihangange kimuri ku mugongo kuburyo gishobora kumutera kwicara akaganira nabo bahanganye.

2) Ikindi gitera gusinywa kw’amasezerano y’amahoro, n’igihe abakurwanya bitwaje intwaro, aba nabo bakaba hari igice gito cyangwa kinini bafashe mu gihugu cyawe. Ibi ntibyari gushoboka ko ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana bwari kwicara mu biganiro muri Arusha ngo basinyane amasezerano y’amahoro na FPR iyo izahoze ari ingabo za RPA ziba zitarafashe uduce tumwe tw’igihugu, ibi ntibyari gushoboka ko Salva Kiir na Rieck Marshar basunikirwa mu biganiro by’amahoro iyo Marchar aba avugira nk’I Nairobi(n’urugero).

Icyo ibi bivuze ni uko habayeho izi mpamvu navuze haruguru, Perezida uri k’ubutegetsi aba afite igitutu gikomeye kitamuha umwanya habe na muto wo kumvako ashobora gutuza k’ubutegetsi mu gihe hari abarwanyi bamusatira mu gihugu cye, cyangwa  igitutu cy’ibihugu bikomeye bishobora no guha ingufu abamurwanya hanyuma ubuzima bwe bukarangira nabi.

Aha rero navugako I Burundi ntabihari nubwo umuntu atahagarara ngo avugeko mu Burundi hari amahoro.

Niki gitera Nkurunziza kwihagararaho? 

Impamvu zishobora kuba nyinshi , ariko izishoboka nuko:
1)Abamurwanya bashobora kuba nta ncuti bafite zibafasha mu rugamba: Incuti mu rugamba rugamije guhirika umuyobozi k’ubutegetsi n’igihugu cyemera mu ibanga cyangwa kumugaragaro ko kigushyigikiye, kikaguha intwaro, kikaguha amafaranga, aho gutoreza abarwanyi, kikanagufasha mugupanga icyo uzakora mu gihe uzaba ufashe ubutegetsi kugira ngo wemeze abaturage ko uje kubatabara.

Icyo kumvisha abaturage icyo uje gukora k’ubutegetsi bigufasha ni uko iyo uri mu ishyamba ubona abemera kukujya inyuma bakakurwanirira. Nanone kandi iyo ufashe ubutegetsi bikurindako abaturage  bishora mu mihanda mu mwigaragambyo ikurwanya.

2) Kuba abarwanya Nkurunziza badahuje imyumvire n’inyungu ku kibazo kiri mu Burundi. Uko byagenda kose aho FOREBU nk’umutwe witwaje intwaro wihishe ufite uwucumbikiye ariko byagorana ko abasirikare bonyine bafata ubutegetsi badafite abanyapolitike bagenda babavuganira hirya no hino mu binyamakuru no mu bihugu bumvikanisha impamvu barikurwanya ubutegetsi ndetse banashaka inshuti  zizabafasha kurwanya ubutegetsi, ibi nabyo bishoboka kuba abagize CNARED batareba mu cyerekezo kimwe hakaba harimo abashaka ubutegetsi, abashaka ko amahoro agaruka kimwe n’ uko haba harimo n’ ibyitso bya Nkurunziza.

3) Birashoboka ko na Nkurunziza yaba afite inshuti zikomeye zikimuhagazeho. byagorana kumva uburyo Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi adahari hanyuma akaza akabusubirana agakoresha amatora hanyuma akabugumaho na hirya y’abahunze n’ubwicanyi bukomeje kuba ndetse na Ban Ki-Moon washizeho ake ariko  Nkurunziza akaba yiturije I Bujumbura.

Nonese niki gishobora kuba mu myaka itaha?

Njye nk’umusesenguzi mbona Nkurunziza azaguma k’ubutegetsi kuko akeka ko hari ibyaha ashobora kuzaregwa bishingiye k’ ubwicanyi bwabereye mu gihugu cye.
Ikindi ni uko u Burundi nk’igihugu cyemera ubutegetsi bushingiye ku moko ashobora gutinyako aramutse avuye k’ ubutegetsi bwafatwa nundi badahuje ubwoko akamwihimuriraho, nubwo bwose biteruwe kumugaragaro ngo hasobanurwe niba ikibazo aho kigeze ubu cyaba kireba abatutsi kuruta abandi bose.


Ubu busesenguzi bwanditswe na KARANGWA Janvier
Umunyamakuru akaba n'umusesenguzi wa politiki ny'Afrika

Follow us on twitter: karangwajanvier
Email: karangwajanvier55@gmail.com
Tel:0782029326

Ubuhuza mu biganiro by’ u Burundi bugamije gukemura ibibazo cyangwa ni ukuyobya uburari? Ubuhuza mu biganiro by’ u Burundi bugamije gukemura ibibazo cyangwa ni ukuyobya uburari? Reviewed by Karangwa Janvier on July 17, 2016 Rating: 5
Powered by Blogger.