Afurika mu nzira zisohoka m’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC), ninde uzabazwa abiciwe muri RDC, Burundi na Kenya?


Kuwa  26, Ukwakira,2016  u Burundi bwatangajeko  bwikuye mu mubare w’abanyamuryango b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rufite icyicaro i The Hague mu Buholandi; budacyeye kabiri Afurika yepfo na Gambia (igihugu cy’amavuko cya Fatou Bensouda[umushinjacyaha mukuru wa ICC]) byatangajeko nabyo biri mu nzira isohoka.

ICC(International Crimnal Court)  yatangiye imirimo kuwa 1,Nyakanga,2002, nyuma yo gusinya  amasezerano ya Roma kuwa 17,Nyakanga, 1997 ariyo agamije yashyizeho uru rukiko aho intego yari gutanga ubutabera mpuzamahanga.

Ubwo aya masezerano yasinywaga, u Bushinwa, Isiraheli, Libya, Leta zunze ubumwe z’Amerika,…byanze kuyasinya.

USA yasobanuyeko ifite impungenge zuko iramutse iyasinye byaba ari ukuvogera ubusugire bw’inkiko  z’imbere mu gihugu bityo abasirikare bayo bakaba bashobora gufatwa n’izindi nkiko zo hanze y’ubutaka bw’Amerika mu gihe izo mu gihugu imbere nazo zishobora kubikurikiranira.

Kuva 2002-2016 imyaka 14 irashize uru rukiko rutangiye imirimo, kugeza ubu bamwe mu bantu bakomeye nka Laurent Gbagbo wari Perezida wa Ivory Cost, Thomas Lubanga, Jean Pierre Bemba baciriwe imanza n’uru rukiko; Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya nawe yarunyuze imbere.

Rurigushakisha kandi Omar Bashir, Perezida wa Sudan, Joseph Kony, umukuru w’inyeshyamba za Lord Resistence Army, rwanfashe Bosco Ntaganda,…

U Burundi bwabaye ubwa mbere mu gutangiza  inkundura yo kwikura muri uru rukiko ku bihugu 34 bibarizwa k’umugabane w’Afurika.

Ariko rero n’ubwo ibi bihugu bisaba kuva muri uru rukiko wakwibaza uti : ‘’ninde munyafurika wafunzwe n’uru rukiko abeshyerwa ?, Bemba se?, Ongwen cyangwa Ntaganda?’’

Abandi bagira bati kuba urukiko rwatinyuka guhamagaza Perezida nka Uhuru Kenyatta bati aka ni agasuzuguro kuko Perezida aba afite ubudahangarwa.
Nonese ni nde uha perezida agira ubudahangarwa bwo kwica abaturage ayoboye?

Amategeko aratorwa, imbwirwaruhame ziravugwa mu nama hirya no hino, ikiraje ishinga Abaperezida b’ibihugu binyamuryango by’uru rukiko ni ukwikura mu bihugu binyamuryango bya CPI;

Hirya yibi, Lord Resistence Army ya Joseph Kony ishinjwa kwica abarenga 100,000, gushimuta abarenga 20,000, no gukura mu bayabo abarenga milioni 1.5 muri Repubulika ya Centreafricaine, Uganda na DRC.

Abarenga 400 bamaze kwicwa mu Burundi, Abarenga 50,000 bamaze gupfa mu ntambara ibera muri Sudani yepfo, abantu basaga 1,200 barapfuye abandi 600,000 bavanwa mu byabo n’imvururu zakurikiye amatora muri Kenya muri 2007,….None izi nzirakarengane harya nta butabera zikwiye?

Njye numva hakagombye gusabwako uru rukiko ruhindura imikorere kurushako Abantu runaka bakwitwaza imyanya bafite kugirango basibanganye amakosa bakoze  kuko nta muntu waremewe kwicwa, nta muntu numwe utarebwa n’ubutabera.

Kuba ingabo z’abayisiraheli zitabazwa ubwicanyi zikorera ku butaka bwa Palestina cgse Abanyamerika ngo babazwe ibyabereye muri Iraki,… iyi ni inenge ku butabera mpuzamahanga muri rusange na ICC by’umwihariko.

Twibukiranyeko ICC ibisabwe n’akanama ka ONU gashinzwe umutekano (UN-Security Counsil) ishobora gutanga impapuro zifata umuntu niyo ibyaha aregwa byaba  bitarakorewe  mw’ifasi y’uru rukiko nkuko byagenze batangaza impampuro zo gufata Omar Bashir na  Muammar Khaddafi mu gihe ibyo byaha ari mpuzamahanga.

Urg: icyaha cya Jenoside, Ibyaha by’intambara, iby’ubushotoranyi n’ibyibasiye inyoko muntu.

Abasaba kuva muri ICC bavugako bagamije Afurika ishakira ubutabera Abanyafurika, aha bikaba guha imbaraga urukiko rwa Extraordinary Africa Chambers rufite icyicaro muri Senegal, uru rukaba arirwo rwaciriye urubanza Hussene Habre.

Ariko wakwibaza niba uru rukiko rujyagushyirwaho hanyuma Abaperezida bakavuga bati ntimuzadufate kuko dufite ubudahangarwa niba ruzatanga umusaruro. None ninde wishe abaturage  muri Kenya? Mu Burundi? no muri Darfur?


Biracyari mu ntangiriro reka turebe uko bizarangira.
Afurika mu nzira zisohoka m’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC), ninde uzabazwa abiciwe muri RDC, Burundi na Kenya? Afurika mu nzira zisohoka m’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC), ninde uzabazwa abiciwe muri RDC, Burundi na Kenya? Reviewed by Karangwa Janvier on October 31, 2016 Rating: 5
Powered by Blogger.