Uburayi bwasabye uburenganzira bwo gukora icyaha mu Rwanda.


Amabendera y'ibihugu binyamuryango bya EU na Mme Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU-Inkingi.

Guhera kuwa 19 -22, Nzeri,2016  abadepite  basaga 35  baturutse Mu nteko nshingamategeko y’umuryango w’ubumwe bw’iburayi (European Union MPs)  basuye bagenzi babo bo mu Rwanda aho baganiriye ku ngingo zinyuranye cyane cyane uburenganizira bwa muntu.

Izi ntumwa za rubanda rw’Abanyaburayi ubwo bari mu ruzinduko mu Rwanda  bashatse  gusura Madame Victoire Ingabire, Perezida wa FDU-Inkingi ( ishyaka rya politiki ritemewe mw’ihuriro ry’amashyaka akorera mu Rwand.)  ufungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930(Dix-neuf cent- trente) ariko barangirwa.

Nyuma yo gusubira iwabo, aba badepite  basohoye raporo ikubiyemo ingingo 13 zisaba u Rwanda kwisubiraho ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo; Ndetse basaba ko urubanza rwa Victoire Ingabire rwasubirwamo kubera ko ngo hari amahame mpuzamahanga atarubahirijwe mu iburanishwa rye, ndetse basaba ko n’Abanyapolitiki bose bafunzwe kubera ko batanze ibitekerezo barekurwa.

Mme Victoire Ingabire Umuhoza yakatiwe igifungo cy’imyaka 15  ni nkiko zu Rwanda amaze  guhamwa n’icyaha  cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mwaka wa 1994, ubugambanyi n’iterabwoba  nyuma yo gutsindwa mu bujurire.

Ubundi buri gihugu kigira amategeko yacyo bitewe n’amateka ndetse nuko umuryango uteye muri buri gihugu, inkiko  zikaba urwego rwigenga kandi rutavogerwa nkuko bimeze mu Rwanda.

Ibihugu bigera kuri 15 k’umugabane w’Iburayi bifite mu mategeko yabo itegeko rihana icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi ariko mu bindi bihugu 184 kw’isi birimo nu Rwanda, U Burundi, Tanzania nu Bugande nta mategeko ahari ahakana ichyi cyaha.

Kugeza ubu Igihangange  muri politiki y’Ubufaransa nka Jean Marie  Le pen( wayoboye ishyaka rya Ntional Front Party kuva mu 1973-2011)  ni umwe mubahaniwe icyi cyaha aho yahanishijwe gutanga izahabu incuro zigera kuri eshatu.

Muri ibi bihugu usanga abakoze icyi cyaha bahanishwa izahabu, igifungo  gishobora kigera ku myaka itanu mu bihugu bimwe na bimwe.

Abatemera  iri tegeko bavugako amategeko nkaya abangamira uburenganzira bwo kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo mu gihe abaryemera bavugako  ari ukugirango hakumirwe  imvugo zikwirakwiza urwango n’ivangura.

Guhera mu 1995 - 2016 Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ivugako ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse kugeza kuri  80% ndetse  ubumwe n’ubwiyunge  mu banyarwanda bukaba bwarazamutse ku rwego rushimishije hashingiwe ku  guca umuco wo kudahana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi no kwimakaza  gahunda ya ‘’ndi umunyarwanda’’.

Wakwibaza uti se ni gute uburayi nk’umugabane uzwiho kuba warateye imbere mu kwimakaza demukarasi, uburenganzira bwa muntu,… bwasaba ikindi guhugu kiti ‘’ni murekure abanyabyaha mbese mubahe uburenganzira bwo gukora icyaha’’.

Twibukiranyeko bishobokako  ikintugishobora kwitwa icyaha mu gihugu kimwe, mu kindi ugasanga Atari icyaha ariko  ntibikuraho ubwisanzure bw’amategeko mu gihugu runaka kandi niyo waba ukomoka mu gihigu A kitemera iryo tegeko mu gihugu B baraguhana kuko amategeko  ntasa kw’isi yose.

Aha kandi umuntu yanavugako ubusabe by’abadepite b’ubumwe bw’uburayi ari ugupfobya Jenoside yakorewe abatutsi kuko ibyo basaba mu Rwanda ni icyaha gihanwa n’amategeko yemwe ni  icyaha mu bihugu bimwe iwabo, iyo ugaragaweho gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi urahanwa.

Nonese kuki iwabo byakwitwa icyaha mu Rwanda bikitwa gutanga ibitekerezo?

U Rwanda ni Repubulika yigenga, umuryango nyarwanda ufite uburenganzira bwo gushyiraho amategeko hagamijwe inyungu rusange z’abanyarwanda mu guhana no kugarura m’umurongo abakoze amakosa hatitawe ngo icyitwa  icyaha mu Rwanda n’ I burayi ni ichyaha.

Uko byagenda kose Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho mu Rwanda; aya ni amateka y’Abanyarwanda,  ntawemerewe  kuyasiba cyangwa ngo ayavuge uko abyishakiye biteye ni nyungu ze kugiti cye.

Ahasigaye ni twebwe Abanyarwanda n’ubuyobozi twishyiriyeho guhaguruka tukamagana uwo ariwe wese ushaka kugoreka amateka yacu.


KARANGWA  Janvier ni  umunyeshuri muri kaminuza y’ u Rwanda, Blogger, Umunyamakuru, umusesenguzi wa politiki nyafurika.

Dukurikire kuri twitter: Karangwa Janvier.









Uburayi bwasabye uburenganzira bwo gukora icyaha mu Rwanda. Uburayi bwasabye uburenganzira bwo gukora icyaha mu Rwanda. Reviewed by Karangwa Janvier on October 25, 2016 Rating: 5
Powered by Blogger.