Ubusanzwe numero 9 ni numero amakipe akunze guha abakinnyi batsinda ibitego, hafi abakinnyi bose bayambara usanga ari abahanga kandi banakunzwe n’amakipe bakinira.
Ku muntu usanzwe usobanukiwe ibya football iyo uvuze abantu bambaye numero 9 bibyamamare usangamo Ronaldo Luís Nazário de Lima wakiniye ikipe y’igihugu cya Bresil akanahesha igihugu ibikombe byinshi by’isi, dusangamo Filip Inzaghi w’umutaliyani nawe kubarebye umupira bibuka ubuhanga budasanzwe yari afite, Gabriel Baptistuta uyu yahoze atera umupira bigacika nawe yambaraga numero 9,Alfred Du Stefano uyu yakinnye umupira udasanzwe mu ikipe ya Real Madrid nubu Cristiano Ronaldo aracyarwana no gukuraho uduhigo uyu mukinnyi yashyizeho.
Kangaruke gato ku mupira wagenewe Nyakubahwa Perezida Kagame ntabwo FIFA yawumuhaye itabanje kubitekerezaho ahubwo niko barebye ibigwi bye, ibikorwa byiterambere amaze kugeza ku Rwanda mugihe amaze kubuyobozi ndetse n’uruhare rwe muguteza imbere imikino basanga ntayindi mpano bamugenera atari numero 9.
Dore bimwe mu bigwi Perezida Kagame yesheje wajyereranya no gutsinda ibitego muri football
1. Kubaka ubumwe bw’abanyarwanda
Nyuma yaho jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe nta muntu numwe watekerezaga ko abanyarwanda bashobora kongera kwicarana bakaganira ndetse bagatahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu, ibyo byagezweho nyuma yaho ashyizeho politike y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse anakangurira abanyarwanda ko kwihorera ntacyo bimaze ahubwo kubabarira abagize nabi ariwo muti wo gukira.
2. Guteza Imbere igihugu
Mugihe gito u Rwanda rumaze ruvuye muri jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyari cyasenyutse ku buryo byabaye nko kongera gutangirira kuri 0 gusa mugihe cy’imyaka 23 igihugu cyariyubatse mu nzira zose zishoboka ku buryo umuntu wavuye mu Rwanda 1994 ubu agarutse atapfa kuhamenyama, amazu menshi agezweho yarubatswe mu gihugu hose, imihanda yarubatswe, indege zaraguzwe ubu ziri kwinjiriza igihugu biciye mu ngendo zitandukanye, ibitaro byinshi byarubatswe ku buryo urebye igihugu wakigereranya n’uburyo ubuyapani bwiyubatse vuba vuba intambara ya 2 y’isi irangiye.
Ibigwi Kagame yagezeho ni byinshi uwabirondora yakwandikamo igitabo kitari munsi yamapage 1000 gusa ntabwo wavuga ibigwi ngo ureke kubyo guteza imbere siporo muri rusange dore ko u Rwanda rwitabiriye igikombe cy’isi cyabatarengeje imyaka 17, u Rwanda rwakiriye imikino ya CHAN, u Rwanda rwakiriye igikombe cy’Afurika cy’ingimbi kandi buri gihe ubona ko Perezida aba ahangayikishijwe nicyo yakora kugira ngo siporo y’u Rwanda ikomeze itere imbere.
Nkuko muri football abakinnyi bahize abandi bagenerwa umupira w’izahabu (Ballon d’or) na Perezida wacu amaze gutwara myinshi cyane kubera ibikorwa by’intangarugero adahwema gukorera igihugu cyacu.
By Dr. Peter Mahirwe
Impamvu FIFA yahisemo guha impano y’umupira wanditseho numero 9 Perezida #Kagame
Reviewed by Karangwa Janvier
on
June 09, 2017
Rating: