Hari icyo umuryango nyarwanda uzungukira mu itegeko ridategeka umubyeyi gutanga umunani?





Ubusanzwe, mu Rwanda amategeko yategekaga umubyeyi guha abana be umunani, atabikora akabihanirwa, ariko ubu byavanweho keretse ubikoze k'ubushake bwe.

Itegeko  Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 .risobanura ibijyanye n’impano, indagano ndetse n’izungura ku muryango nyarwanda;  ryasohotse mw’igazeti ya Leta No.31 yo kuwa 01/08/2016 rivuga ko umubyeyi azajya aha umunani umwana ku bushake bwe, atabikora abana bakazategereza kugabana imitungo nyuma yuko  ababyeyi bapfuye.

Ibi bikuyeho ibyateganywaga n’ itegeko nº 22/99 ryo ku wa 21 Ugushyingo 1999, ryo ryategekaga umubyeyi guha umwana umunani, atabikora akabiregerwa mu nkiko.

Nubwo iri tegeko  risobanurwa nkirigamije guha ababyeyi  uburenganzira busesuye ku mitungo yabo kandi ko abana babo badashobora kubajyana mu nkiko igihe banze kubaha umunani.

Wakwibaza niba iri tegeko ari igisubizo nyacyo ku makimbirane n’imfu za hato na hato zakunze kugaragara hirya no hino mu miryango bapfa imitungo.

Nibyo rwose kwemezako nta mbaraga z’agatunambwene zakagombye gushyirwa k’umubyeyi ngo ahe umwana we umunani.

Ariko rero wakwibaza uko umwana w’umunyarwanda ajyiye kubaho mu gihe m’umuco nyarwanda umwana afatwa nk’amaboko adakeneye ibihembo.

Umwana w’umunyarwanda kuva yavuka kugeza yubatse  urugo rwe,  akoreshwa mu mirimo yo mu rugo: arahinga, yahirira inka, aravoma, arateka n’ibindi.

Umwana  ahembwa ibiryo gusa doreko no kujyanwa kw’ishuri hari aho usanga bikiri ingorabahizi n’ubwo leta ntako itagize ngo yorohereze abana kwiga.

Aha rero bishobora kuzateza umwiryane m’umuryango nkaho hari ababyeyi gito nyuma yutwo turimo twose , umwana namara gushyitsa imyaka y’ubukure bazamwirukana bakamusaba kujya kwishakira imitungo ye ku giti cye.

Ibi bishobora  kuzateza ingaruka, aho abana bashobora kuzahitamo kwica ababyeyi babo kujyirango batware iyo mitungo, cyangwa mu gihe cy’amasaziro umubyeyi akagurisha imitungo afite yose kugirango abana be batazayizungura amaze gupfa.

Bishobora no kuzatuma abana batakaza umuco wo kubaha ababyeyi babo, Urg: umubyeyi yabwira umwana kumukorera akarimo hanyuma umwana akanga kugakora kuko aziko nta munani azahabwa  mu mitungo y’ababyeyi be.

Ikindi nuko hashobora kuziyongera umubare w'inzerezi z'abana cyane bava mu miryango yo mu cyaro bakaza mu mijyi gushaka ubuzima. 

Nubwo bimeze gutya ariko, ntibyambuye ababyeyi inshingano zo kurihira umwana amashuli no kumuha uburere bushingiye ku muco Nyarwanda .

Iri tegeko rishya rivuga ko umubyeyi igihe atabyubahirije, ashobora kujyanwa mu nkiko nuwo bashakanye kandi akabihanirwa.

Gusa ariko ntibyakagombye kurangirira aha, hakagombye kurebwa ubundi buryo butuma umwana atazajya kwangara  kandi iwabo bari bafite ubushobozi bwo kumuha uwo munani.

Urug: wenda bashobora nko kugena ibindi bintu  (biri mu mafaranga, cyangwa umutungo) bishobora kuzaba nk'igihembo cyibyo yakoze akiri muto, ibi bikazaba intangiriro y'ubuzima  mu gihe azaba agejeje imyaka 18 y’ubukure.

Umubyeyi ubyaye umwana ashobora nko gusabwa kumuzigamira bishingiye k’ubushobozi bw’umubyeyi, kumurihirira ishuri,… bikaba itegeko.

Hanakwiye kurebwa neza niba iri tegeko ritazoongera umubare munini wabava mu ishuri cyane  ko hari bamwe mu bana bashobora kuzahitamo kureka ishuri bakajya  guhiga ubuzima  doreko byamaze kugaragarako  kwiga  atari igishoro ndakuka  cy’ejo hazaza.

Nkuko iri tegeko ridasobanuyeko urukundo rw’umubyeyi n’umwana ruvuyeho, ni narwo rwagakwiye kuba inking ya mwamba kuko na BIBILIYA mu Bakorinto ba 2 igice cya 12:14 handitse  ngo ‘’[…] kuko abana badakwiye guhunikira ababyeyi, ahubwo ababyeyi nibo bakwiriye guhunikira abana.’’

Naho muri Timoteyo  wa 1 igice cya 5:8 hakongera hati ‘’ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu muryango we, aba yihakanye ibyizerwa kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera.’’
   
Hari icyo umuryango nyarwanda uzungukira mu itegeko ridategeka umubyeyi gutanga umunani? Hari icyo umuryango nyarwanda uzungukira mu itegeko ridategeka umubyeyi gutanga umunani? Reviewed by Karangwa Janvier on September 28, 2016 Rating: 5
Powered by Blogger.