Musa Fazil, Tony Nsanganira na Imena Evode ntibagaragara muri Guverinoma nshya, abaguverineri 3 basimbujwe



Min Busingye (ibumoso), Francis Gatare na Amb Gatete bagarutse muri Guverinoma

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bubasha ahabwa n’amategeko yavuguruye Guverinoma, ashyiraho n’abandi bayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’imiyoborere y’igihugu.

Zimwe mu mpinduka zitunguranye zabayeho, nuko Minisiteri y’Umutekano yayoborwaga na Sheikh Musa Fazil itagaragara ku rutonde rwa Minisiteri ziri mu gihugu, Minisiteri y’ubuzima yashyizwemo Dr Diane Gashumba wayoboraga iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Tony Nsanganira wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi arasimbuzwa ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Imena Evode, umwanya we ntugaragara mu yatangajwe.
Minisiteri yari iy’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) yahurijwe hamwe n’iy’inganda ihabwa Francois Kanimba, naho Rugwabiza Valentine wayoboraga MINEAC agirwa uhagariye u Rwanda muri Loni.
Ba guverineri batatu, uwari uw’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, uw’Iburasirazuba Uwamariya Odette n’uw’Iburengerezuba Mukandasira Caritas basimbujwe kuri iyo myanya.Bosenibamwe yasimbujwe uwari Meya wa Musanze Musabyimana Jeaan Claude.
Uko Guverinoma Iteye:

Minisitiri w’Intebe:Anastase Murekezi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi:Dr Mukeshimana Geraldine
Minisitiri w’Umutungo Kamere (ubutaka, amashyamba, ibidukikije n’ubucukuzi
bw’amabuye y’agaciro) Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’Umuco na Siporo:Uwacu Julienne
Minisitiri w’Ibikorwa remezo : Musoni James
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu: Kaboneka Francis
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi: Amb Gatete Claver
Minisitiri w’Inganda, Ubucuruzi n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba: Francois Kanimba
Minisitiri w’Ubuzima: Dr Diane Gashumba
Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta:Busingye Johnston
Minisitiri w’Uburezi:Dr Papias Musafiri Malimba
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo:Uwizeye Judith
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane:Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango:Nyirasafari Esperence
Minisitiri w’Ingabo:Gen James Kabarebe
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika:Tugireyezu Venantie
Minisitiri muri Primature ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri:Mugabo Stella Ford
Minisitiri ushinzwe imicungire y’impunzi n’ibiza:Mukantabana Seraphine
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga:Nsengimana Jean Philbert
Umwe mu bagize Guverinoma akaba n’umuyobozi wa RDB:Gatare Francis
Abanyamabanga ba Leta

- Muri Mineduc ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro:Rwamukwaya Olivier
- Muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye:Munyakazi Isaac
- Muri Minaloc, ushinzwe imibereho myiza no kurengera abaturage:Dr Mukabaramba Alvera
- Muri Minecofin, ushinzwe igenamigambi: Dr Ndagijimana Uzziel
- Muri Mininfra, ushinzwe ingufu n’amazi:Kamayirese Germaine
Muri Mininfra, ushinzwe gutwara abantu n’ibintu: Dr Nzahabwanimana Alexis
- Muri Minisante, ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze: Dr Ndimubanzi Patrick
- Muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko: Uwizeyimana Evode
- Muri Minagri, ushinzwe ubuhinzi:Nsengiyumva Fulgence
Abaguverineri b’Intara

Intara y’Amajyaruguru:Musabyimana Jean Claude
Intara y’Uburasirazuba:Kazayire Judith
Intara y’Uburengerazuba:Mureshyankwano Marie Rose
Intara y’Amajyepfo:Munyentwari Alphonse
Abanyamabanga bahoraho

Muri Minaloc:Uwamariya Odette
Muri Minisiteri y’ubucuruzi, Inganda n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba: Safari Innocent
Muri Ambasade y’u Rwanda I New York

Uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye:Amb Rugwabiza Valentine
Umujyanama ku rwego rwa Minisitiri:Bakuramutsa Feza
Mu zindi nzego

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo mu muhora wa Ruguru:Hategeka Emmanuel
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubuhinzi n’Ubworozi: Dr Cyubahiro Bagabe Marc
Umuyobozi w’ikigo cy’ingoro ndangamurage z’u Rwanda:Masozera Robert
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ubucuruzi, Inganda n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ushinzwe inganda, ibigo bito n’ibiciriritse Karenzi Annet.

Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe,Anastase Murekezi.
Musa Fazil, Tony Nsanganira na Imena Evode ntibagaragara muri Guverinoma nshya, abaguverineri 3 basimbujwe Musa Fazil, Tony Nsanganira na Imena Evode ntibagaragara muri Guverinoma nshya, abaguverineri 3 basimbujwe Reviewed by Karangwa Janvier on October 06, 2016 Rating: 5
Powered by Blogger.