Inama idasanzwe y’abaminisitiri yirukanye burundu bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta, abandi bahabwa ikiruhuko
Jenerali Majoro Richard Rutatina yahawe ikiruhuko cy'izabukuru
Inama
idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 12 Ukwakira 2016 iyobowe na
Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yirukanye burundu bamwe mu
bayobozi bakuru ba Leta, barimo Umulisa Alphonse wari Umuyobozi w’inzu
ndangamurage, kuri ubu ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye afunze.
None kuwa Gatatu, tariki ya 12
Ukwakira 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe
na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri
yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyizere yagiriye ikipi
nshya ya Guverinoma, by’umwihariko iha ikaze Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba
Leta bakinjira muri Guverinoma, ibifuriza kuzatunganya neza inshingano zabo.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,
ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko
yemereye Major-General Richard RUTATINA na Major Issa KARAMAGE kujya mu
kiruhuko cy’izabukuru.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 13 Nzeri 2016, imaze kuyikorera
ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje
raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka w’ingengo y’imari
warangiye ku itariki ya 30 Kamena 2016.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje
Politiki Rusange y’Imiyoborere y’Ibigo bya Leta n’ingamba zo kuyishyira mu
bikorwa.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje
itangwa ry’Urwandiko rw’Abajya mu mahanga rukoranye ikoranabuhanga ruhuriweho
n’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, imaze gutanga ubugororangingo bwo
kurunoza.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje
itangwa ry’ikibanza kingana na ha 10 kiri muri ICT Park muri Kigali Special
Economic Zone, kigahabwa umushoramari African Leadership University (ALU).
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje
Imishinga y’Amategeko ikurikira: – Umushinga w’Itegeko rigena Imitunganyirize
y’Imirimo y’Amabanki;
– Umushinga w’ltegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu Butegetsi, imaze kuwukorera ubugororangingo;
– Umushinga w’ltegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu Butegetsi, imaze kuwukorera ubugororangingo;
– Umushinga w’Itegeko Ngenga
rishyiraho Urukiko rw’Ubujurire;
– Umushinga w’Itegeko Ngenga
rikuraho Itegeko Ngenga N° 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena Imiterere,
Imikorere n’Ububasha by’Inkiko;
– Umushinga w’Itegeko Ngenga
rikuraho Itegeko Ngenga N° 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena Imiterere,
Imikorere n’Ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga;
– Umushinga w’Itegeko rigena
Imitunganyirize n’Imikorere y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza; – Umushinga w’Itegeko
rigena Ububasha bw’Inkiko;
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje
Amateka akurikira: – Iteka rya Perezida rishyiraho Imishahara n’Ibindi
bigenerwa Abakozi b’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG);
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe
rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi
bigenerwa Abakozi Muri Minisiteri y’Ubutabera/ Serivisi z’Intumwa Nkuru ya Leta
(MINIJUST);
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe
rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi
bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu
bya Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM);
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe
rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi
bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC);
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe
rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe Nº 47/03 ryo kuwa
27/2/2015 rigena Inshingano n’Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara
n’Ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA);
Iteka rya Minisitiri w’Intebe
rishyiraho Inama y’Igihugu igenga Uburyo bw’Imyishyuranire rikanagena
Imiterere, Inshingano, n’Imikorere byayo;
– Iteka rya Minisitiri rishyiraho
Abagize Komite Ngishwanama y’Ikigega cy’Ubwishingizi bw’Amafaranga yabikijwe mu
Mabanki no mu Bigo by’Imari Iciriritse rikanagena Inshingano zabo n’igihe
bamara ku mirimo;
– Iteka rya Minisitiri rihindura
kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri Nº 002/13/10/TC ryo kuwa 31/07/2013 rigena
Imikoreshereze y’Imashini y’Ikoranabuhanga yemejwe mu gutanga Inyemezabuguzi;
– Iteka rya Minisitiri ryerekeye
Ibiribwa Bitunganyijwe n’Ibiranga Ibyemezo bigabanya Imyenda n’Ibiyongera; –
Iteka rya Minisitiri ryerekeye Ibigenerwa Umugore uri mu Kiruhuko cyo Kubyara;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe
rigena Urwego Rureberera Ihahiro ry’Ingabo na Polisi by’u Rwanda (AFOS)
n’Icyiciro ririmo, rikanagena Imiterere, Imikorere n’Inshingano by’Inzego
zaryo;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe
ritanga, mu rwego rw’ishoramari ry’ubworozi bw’inka, Ubutaka bwa Leta buri mu
mutungo bwite wayo bungana na hegitari 5.919 buherereye mu Kagari ka Mbyo,
Umurenge wa Mayange no mu Tugari twa Kampeka na Biharagu, Umurenge wa Kamabuye,
Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba;
– Iteka rya Perezida rigena Ingano
y’Amafaranga yishyurwa kuri Serivisi zitangwa n’Umunoteri; – Iteka rya Perezida
rigena Amafaranga atangwa ku Nyandiko z’Irangamimerere;
– Iteka rya Minisitiri rigena
Umubare, Amoko, Imiterere n’Imikoreshereze by’Ibitabo by’Irangamimerere.
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe
rishyira Lt. Col (Rtd) Wilson UKWISHAKA, muri Komisiyo y’Igihugu y’ITORERO
(NIC) ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Urugerero/Director of National
Service Unit;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe
ryemerera Bwana TWAGIRIMANA Cyriaque, wari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari
n’Ubutegetsi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) guhagarika akazi mu
gihe kitazwi;
Iteka rya Perezida ryirukana Burundu
mu Bakozi ba Leta Bwana UMULISA Alphonse, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo
cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe
ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana GATERA Jean d’Amour, wari Umuyobozi
Mukuru ushinzwe Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera
amakosa akomeye yakoze mu kazi;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe
ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NZARAMBA Stevenson, wari Umuyobozi
w’Ishami rishinzwe Politiki n’Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo
(MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe
ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana KAMONYO Pierre Célestin, wari
Ushinzwe guhindura inyandiko mu ndimi muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe
kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe
ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NTAGANDA François, wari Umuyobozi
w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Kigo gishinzwe Umtungo Kamere mu
Rwanda (RNRA) kubera ikosa ryo guta akazi.
8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu
myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
Muri Minisiteri y’Imari
n’Igenamigambi/MINECOFIN –v
– Bwana KALINDA Charles: Umuyobozi
w’Ishami rishinzwe ishoramari ry’Igihugu/Director of National Investment Unit.
Madamu
RWIGAMBA Jeannette: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe icungwa n’itangwa rya raporo
by’ingengo y’imari/Director of Budget Management and Reporting Unit.
Mu Kigega Gishinzwe Gusana Imihanda/RMFv
– Bwana SIBOMANA Mathias: Umuyobozi
w’Ishami rishinzwe ubufasha bwa Tekiniki/Director of Technical Support Unit.
Mu bindi:
a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
– Icyumweru cyahariwe Kuzigama mu
mwaka wa 2016 kizatangira ku itariki ya 24 kikazageza ku ya 31 Ukwakira 2016,
ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kuzigama: Inzira Nyayo yo Kwigira”.
Uburyo bwo
gutanga amasoko ya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga bwatangijwe mu cyiciro cya
mbere mu Bigo bimwe na bimwe bya Leta kuva muri Nyakanga 2016 bikazageza muri
Werurwe 2017. Ubwo buryo buzagezwa mu Nzego zose za Leta guhera muri Nyakanga
2017.
b) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi w’Ibiribwa ku
Isi ku itariki ya 20 Ukwakira 2016. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni:
“Imihindagurikire y’ibihe isaba ko hakorwa Impinduka mu biribwa no mu buhinzi”.
Uwo munsi uzizihirizwa mu gishanga cya MURORI, Akagari ka Nyakabanda, Umurenge
wa Gishamvu, Akarere ka Huye/Intara y’Amajyepfo.
c) Minisitiri w’Abakozi ba Leta
n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hateguwe igikorwa
cy’ubukangurambaga kuri Gahunda y’Igihugu yo guteza imbere Umurimo (Kora
Wigire) kuva ku itariki ya 20 Ukwakira kugeza ku ya 21 Ugushyingo 2016.
Insanganyamatsiko ni: “Twiteze imbere, Twihangira Imirimo”.
d) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje
Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama Ngarukamwaka ya 27 ku
byerekeye Ubumenyi ku rwego rw’Isi (TWAS) muri Kigali Convention Center kuva ku
itariki ya 12 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2016.
e) Minisitiri Ubucuruzi, Inganda
n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yamenyeshe Inama y’Abaminisitiri ko:
– U Rwanda ruzakira Inteko Rusange
ya 12 y’Urugaga Mpuzamahanga rw’Amakoperative (ICA) n’Inama Nyafurika ku
byerekeye Amakoperative, izabera i Kigali, muri Hoteli Lemigo kuva ku itariki
ya 28 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2016. Insanganyamatsiko ni, “Amakoperative muri
Afurika muri gahunda yo gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye”.
– U Rwanda ruzakira Inteko Rusange
ya 17 ya SACCA, Inama Ngarukamwaka Mpuzamahanga y’Amakoperative yo Kuzigama no
Kuguriza muri Afurika ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwita ku iterambere rya
Afurika binyuze ku buryo bukomatanye bwo gushora imari ku buryo
bw’amakoperative.”
Nayo izabera i Kigali muri Hoteli Lemigo kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Ukwakira 2016.
Nayo izabera i Kigali muri Hoteli Lemigo kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Ukwakira 2016.
f) Minisitiri w’Uburinganire
n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki
ya 15 Ukwakira kugeza ku ya 25 Ugushyingo 2016 hateguwe Gahunda
y’Ubukangurambaga bw’Umuryango izabera mu Turere twose tw’Igihugu,
ikazatangizwa ku itariki ya 15 Ukwakira 2016 mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge
wa Cyahinda,
Akagari ka Cyahinda, Umudugudu wa Kinyaga. Iyo gahunda izahuzwa no
kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa n’Umunsi Mpuzamahanga
w’Umugore wo mu cyaro. Insanganyamatsiko ni: “Twubake Umuryango ubereye
Umwana”.
g) Umunyamabanga wa Leta muri
MININFRA ushinzwe Ingufu n’Amazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku
itariki ya mbere kugeza ku ya 2 Ugushyingo 2016, u Rwanda ruzakira Inama
Ngarukamwaka y’Abafatanyabikorwa mu byerekeye Ibikorwaremezo hagamijwe
Iterambere rya Afurika (IPAD).
Iri tangazo ryashyizweho umukono Na
Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Inama idasanzwe y’abaminisitiri yirukanye burundu bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta, abandi bahabwa ikiruhuko
Reviewed by Karangwa Janvier
on
October 13, 2016
Rating: