Perezida Paul Kagame wu Rwanda, Barack Obama na
Petero Nkurunziza wu Burundi
Abaperezida b’ibihugu by’ibihangange kw’isi nka Let
zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’Iburayi bakunda kumvikana kenshi mu mbwirwaruhume
banenga abaperezida b’ibihugu by’Afurika
ko bakunda intebe y’ubuperezida kugeza naho bifuza kuyicaramo ubuzima bwabo bwose byaba ngombwa bakanayiraga
na bana babo nkuko byagenze muri Togo na Gabon.
Akenshi niyo abaperezida bibyo bihugu bari mu nama n’abaperezida bo k’umugabane w’Afurika
imvugo igaruka kenshi ni ‘’muhererekanye
ubutegetsi nta mpaka zibayeho mu gihe manda zanyu zirangiye’’[ nkuko muri
Nigeria byagenze,…]; iyi niyo Demukarasi
idacagase.
Kuva Barack Obama yafata ubutegetsi kuwa 20,
Mutarama,2009 ibi nawe ntiyahwemye kubivuga
n’imbere y’imboni z’abaperezida b’ibihugu byo k’umugabane w’Afurika.
Urugero : mu Kwakira, 2015 ubwo yari Addis
Abbeba ku cyicaro cy’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika yagize ati: ‘’inkingi ikomeye ya demukarasi ni
ukugira amatora aciye mu mucyo, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, itangazamakuru
no guterana bukubahirizwa. ubu burenganzira ni mpuzamahanga kandi bwanditswe no
mu mategeko nshinga y’ibihugu by’Afurika.’’
‘’Niba abaturage babuzwa gukoresha uburenganzira
bwabo, isi ifite inshingano zo kubavugira n’Amerika izabikora.’’
‘’iyo umuyobozi agerageza
guhindura amategeko hagati mu mukino kugirango agume k’ubutegetsi bishora
igihugu mu mvururu nkuko mu Burundi bimeze […] Nelson Mandela na George
Washington bubatse amateka atazibagirana bidatewe nibyo bakoze k’ubuyobozi
ahubwo nuko bemeye guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.’’
Imyaka umunani igeze ku musozo ngo Obama ahe intebe uzayitsindira hagati Donald
Trump na Hilary Clinton;
Asize Perezida Sasou
Nguesso wa Kongo Brazaville, Yoweli Museveni w’u Bugande, Paul Biya wa
Cameruni, Bouteflika wa Algeria, Robert Mugabe wa Zimbabwe, Omar Bashir wa
Sudani,Teodoro Obiang Nguema wa Equatorial Guinea, … biturije mu ntebe
y’ubuperezida nkuko yayibasanzemo, mbese asize badacengewe n’isomo rya
demukarasi nkuko yaribigishije.
Kurundi ruhande asize
Perezida Petero Nkurunziza wu Burundi yariyongeje indi manda y’imyaka itanu itaravuzweho
rumwe.
Ndetse ubu na
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wu Rwanda yemerewe kwiyongeza indi myaka 17 k'ubutegetsi nyuma ya 2017 aramutse abishatse nyuma yo kubisabwa n'abaturage.
Ibyumvikanisha ko Barack Obama yabaye umwalimu utarashoboye kwesa inshingano, inshingano zo kwigisha abanyeshuri bakumva kandi bagashyira mu bikorwa ibyo yabigishije.
Ni he yabereye
umwalimu utarashoboye kwesa imihigo?
Intambara zo muri
Ukrain na Syria zatumye umubano w’Amerika n’Uburusiya uzamo agatotsi. Ibyabaye
nka manu imanukiye abategetsi b’ibihugu by’Afurika
Ubundi mu myaka
yashije iyo umuperezida wo muri Afurika yashakaga kwikanyiza k’ubutegetsi ibihugu by’ibihangange byamuviragaho
inda imwe bikamuhagarikira inkunga, bikamufatira ibihano ndetse hakaba nubwo bifashije
abamurwanya kumukura k’ubutegetsi ku ngufu nkuko byagenze kwa Gaddafi na Bagbo
muri Kote d’ivoire.
Ariko ubu niba hari
ushaka kwigumiara k’ubutegetsi hanyuma
ibihugu by’iburayi n’Amerika bikamuhagurukira, yerekeza
m’Uburusiya, ubushinwa,…ubundi intwaro, amafaranga bakabimuha maze ubuzima
bugakomeza atavuye k’ubutegetsi niyo
haba hari abari kubitakarizamo ubuzima.
Nubwo ntawabura kunenga imvururu zadutse muri Libya
nyuma yaho USA n’ibihugu by’ibirayi bagiriye
uruhare m’urupfu rwa Gaddafi, Barack
Obama azahora yibukwa ko k’ubutegetsi bwe aribwo hishwe Ousama Bin Laden akanaca intege Al-Quaeda.
Kurundi ruhande ariko,
ntawabura kuvugako amasomo atangwa kuri demukarasi bisa nk'akazi ibi bihugu by’ibihanganjye byiha kandi katabareba cyane cyane ko iyi Demukarasi bavuga iha ijambo abaturage mu
gihugu cyabo kuruta amasomo bahabwa nundi uwo ariwe wese.
Barack Obama, Umwalimu wananiwe inshingano muri Afurika
Reviewed by Karangwa Janvier
on
October 11, 2016
Rating: