Musa Fazil, Tony Nsanganira na Imena Evode ntibagaragara muri Guverinoma nshya, abaguverineri 3 basimbujwe
Min Busingye (ibumoso), Francis Gatare
na Amb Gatete bagarutse muri Guverinoma
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku
bubasha ahabwa n’amategeko yavuguruye Guverinoma, ashyiraho n’abandi bayobozi
bashya mu nzego zitandukanye z’imiyoborere y’igihugu.
Zimwe mu mpinduka
zitunguranye zabayeho, nuko Minisiteri y’Umutekano yayoborwaga na Sheikh Musa
Fazil itagaragara ku rutonde rwa Minisiteri ziri mu gihugu, Minisiteri
y’ubuzima yashyizwemo Dr Diane Gashumba wayoboraga iy’uburinganire n’iterambere
ry’umuryango, Tony Nsanganira wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri
y’Ubuhinzi n’ubworozi arasimbuzwa ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe
ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Imena Evode, umwanya we ntugaragara mu
yatangajwe.
Minisiteri yari
iy’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) yahurijwe hamwe n’iy’inganda
ihabwa Francois Kanimba, naho Rugwabiza Valentine wayoboraga MINEAC agirwa
uhagariye u Rwanda muri Loni.
Ba guverineri batatu,
uwari uw’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, uw’Iburasirazuba Uwamariya
Odette n’uw’Iburengerezuba Mukandasira Caritas basimbujwe kuri iyo
myanya.Bosenibamwe yasimbujwe uwari Meya wa Musanze Musabyimana Jeaan Claude.
Uko Guverinoma Iteye:
Minisitiri
w’Intebe:Anastase Murekezi
Minisitiri w’Ubuhinzi
n’ubworozi:Dr Mukeshimana Geraldine
Minisitiri w’Umutungo
Kamere (ubutaka, amashyamba, ibidukikije n’ubucukuzi
bw’amabuye y’agaciro) Dr Vincent Biruta
bw’amabuye y’agaciro) Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’Umuco na
Siporo:Uwacu Julienne
Minisitiri w’Ibikorwa
remezo : Musoni James
Minisitiri
w’Ubutegetsi bw’igihugu: Kaboneka Francis
Minisitiri w’Imari
n’igenamigambi: Amb Gatete Claver
Minisitiri w’Inganda,
Ubucuruzi n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba: Francois Kanimba
Minisitiri w’Ubuzima:
Dr Diane Gashumba
Minisitiri
w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta:Busingye Johnston
Minisitiri
w’Uburezi:Dr Papias Musafiri Malimba
Minisitiri w’abakozi
ba Leta n’Umurimo:Uwizeye Judith
Minisitiri w’Ububanyi
n’amahanga n’ubutwererane:Louise Mushikiwabo
Minisitiri
w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango:Nyirasafari Esperence
Minisitiri w’Ingabo:Gen James Kabarebe
Minisitiri w’Ingabo:Gen James Kabarebe
Minisitiri muri
Perezidansi ya Repubulika:Tugireyezu Venantie
Minisitiri muri
Primature ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri:Mugabo Stella Ford
Minisitiri ushinzwe
imicungire y’impunzi n’ibiza:Mukantabana Seraphine
Minisitiri
w’urubyiruko n’ikoranabuhanga:Nsengimana Jean Philbert
Umwe mu bagize
Guverinoma akaba n’umuyobozi wa RDB:Gatare Francis
Abanyamabanga ba Leta
Muri Mineduc ushinzwe amashuri y’imyuga
n’ubumenyingiro:Rwamukwaya Olivier
Muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye:Munyakazi
Isaac
Muri Minaloc, ushinzwe imibereho myiza no kurengera
abaturage:Dr Mukabaramba Alvera
Muri Minecofin, ushinzwe igenamigambi: Dr Ndagijimana
Uzziel
Muri Mininfra, ushinzwe ingufu n’amazi:Kamayirese Germaine
Muri Mininfra,
ushinzwe gutwara abantu n’ibintu: Dr Nzahabwanimana Alexis
Muri Minisante, ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi
bw’ibanze: Dr Ndimubanzi Patrick
Muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko
Nshinga n’andi mategeko: Uwizeyimana Evode
Muri Minagri, ushinzwe ubuhinzi:Nsengiyumva Fulgence
Abaguverineri b’Intara
Intara
y’Amajyaruguru:Musabyimana Jean Claude
Intara
y’Uburasirazuba:Kazayire Judith
Intara
y’Uburengerazuba:Mureshyankwano Marie Rose
Intara
y’Amajyepfo:Munyentwari Alphonse
Abanyamabanga bahoraho
Muri Minaloc:Uwamariya
Odette
Muri Minisiteri
y’ubucuruzi, Inganda n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba: Safari Innocent
Muri Ambasade y’u Rwanda I New York
Uhagarariye u Rwanda
mu muryango w’Abibumbye:Amb Rugwabiza Valentine
Umujyanama ku rwego rwa Minisitiri:Bakuramutsa Feza
Umujyanama ku rwego rwa Minisitiri:Bakuramutsa Feza
Mu zindi nzego
Umuhuzabikorwa
w’ibikorwa byo mu muhora wa Ruguru:Hategeka Emmanuel
Umuyobozi Mukuru
w’Ikigo cy’ubuhinzi n’Ubworozi: Dr Cyubahiro Bagabe Marc
Umuyobozi w’ikigo
cy’ingoro ndangamurage z’u Rwanda:Masozera Robert
Umuyobozi Mukuru muri
Minisiteri y’ubucuruzi, Inganda n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ushinzwe
inganda, ibigo bito n’ibiciriritse Karenzi Annet.
Itangazo ryasinyweho
na Minisitiri w’Intebe,Anastase Murekezi.
Musa Fazil, Tony Nsanganira na Imena Evode ntibagaragara muri Guverinoma nshya, abaguverineri 3 basimbujwe
Reviewed by Karangwa Janvier
on
October 06, 2016
Rating: