Afurika mu nzira zisohoka m’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC), ninde uzabazwa abiciwe muri RDC, Burundi na Kenya?
Kuwa 26,
Ukwakira,2016 u Burundi bwatangajeko bwikuye mu mubare w’abanyamuryango b’urukiko
mpuzamahanga mpanabyaha ICC rufite icyicaro i The Hague mu Buholandi; budacyeye
kabiri Afurika yepfo na Gambia (igihugu cy’amavuko cya Fatou
Bensouda[umushinjacyaha mukuru wa ICC]) byatangajeko nabyo biri mu nzira
isohoka.
ICC(International Crimnal Court) yatangiye imirimo kuwa 1,Nyakanga,2002, nyuma
yo gusinya amasezerano ya Roma kuwa
17,Nyakanga, 1997 ariyo agamije yashyizeho uru rukiko aho intego yari gutanga
ubutabera mpuzamahanga.
Ubwo aya masezerano yasinywaga, u Bushinwa, Isiraheli,
Libya, Leta zunze ubumwe z’Amerika,…byanze kuyasinya.
USA yasobanuyeko ifite impungenge zuko iramutse
iyasinye byaba ari ukuvogera ubusugire bw’inkiko z’imbere mu gihugu bityo abasirikare bayo bakaba bashobora gufatwa n’izindi nkiko zo hanze
y’ubutaka bw’Amerika mu gihe izo mu gihugu imbere nazo zishobora
kubikurikiranira.
Kuva 2002-2016 imyaka 14 irashize uru rukiko
rutangiye imirimo, kugeza ubu bamwe mu bantu bakomeye nka Laurent Gbagbo wari
Perezida wa Ivory Cost, Thomas Lubanga, Jean Pierre Bemba baciriwe imanza n’uru
rukiko; Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya nawe yarunyuze imbere.
Rurigushakisha kandi Omar Bashir, Perezida wa Sudan,
Joseph Kony, umukuru w’inyeshyamba za Lord Resistence Army, rwanfashe Bosco
Ntaganda,…
U Burundi
bwabaye ubwa mbere mu gutangiza
inkundura yo kwikura muri uru rukiko ku bihugu 34 bibarizwa k’umugabane
w’Afurika.
Ariko rero n’ubwo ibi bihugu bisaba kuva muri uru
rukiko wakwibaza uti : ‘’ninde munyafurika wafunzwe n’uru rukiko abeshyerwa ?,
Bemba se?, Ongwen cyangwa Ntaganda?’’
Abandi bagira bati kuba urukiko rwatinyuka
guhamagaza Perezida nka Uhuru Kenyatta bati aka ni agasuzuguro kuko Perezida
aba afite ubudahangarwa.
Nonese ni nde uha perezida agira ubudahangarwa bwo
kwica abaturage ayoboye?
Amategeko aratorwa, imbwirwaruhame ziravugwa mu nama
hirya no hino, ikiraje ishinga Abaperezida b’ibihugu binyamuryango by’uru rukiko
ni ukwikura mu bihugu binyamuryango bya CPI;
Hirya yibi, Lord Resistence Army ya Joseph Kony
ishinjwa kwica abarenga 100,000, gushimuta abarenga 20,000, no gukura mu bayabo
abarenga milioni 1.5 muri Repubulika ya Centreafricaine, Uganda na DRC.
Abarenga 400 bamaze kwicwa mu Burundi, Abarenga
50,000 bamaze gupfa mu ntambara ibera muri Sudani yepfo, abantu basaga 1,200
barapfuye abandi 600,000 bavanwa mu byabo n’imvururu zakurikiye amatora muri Kenya
muri 2007,….None izi nzirakarengane harya nta butabera zikwiye?
Njye numva hakagombye gusabwako uru rukiko ruhindura
imikorere kurushako Abantu runaka bakwitwaza imyanya bafite kugirango basibanganye
amakosa bakoze kuko nta muntu waremewe
kwicwa, nta muntu numwe utarebwa n’ubutabera.
Kuba ingabo z’abayisiraheli zitabazwa ubwicanyi
zikorera ku butaka bwa Palestina cgse Abanyamerika ngo babazwe ibyabereye muri
Iraki,… iyi ni inenge ku butabera mpuzamahanga muri rusange na ICC by’umwihariko.
Twibukiranyeko ICC ibisabwe n’akanama ka ONU gashinzwe
umutekano (UN-Security Counsil) ishobora gutanga impapuro zifata umuntu niyo ibyaha
aregwa byaba bitarakorewe mw’ifasi y’uru rukiko nkuko byagenze batangaza impampuro zo gufata Omar Bashir na Muammar Khaddafi mu gihe ibyo byaha ari
mpuzamahanga.
Urg: icyaha cya Jenoside, Ibyaha by’intambara,
iby’ubushotoranyi n’ibyibasiye inyoko muntu.
Abasaba kuva muri ICC bavugako bagamije Afurika
ishakira ubutabera Abanyafurika, aha bikaba guha imbaraga urukiko rwa Extraordinary
Africa Chambers rufite icyicaro muri Senegal, uru rukaba arirwo rwaciriye urubanza
Hussene Habre.
Ariko wakwibaza niba uru rukiko rujyagushyirwaho
hanyuma Abaperezida bakavuga bati ntimuzadufate kuko dufite ubudahangarwa niba ruzatanga umusaruro. None
ninde wishe abaturage muri Kenya? Mu Burundi? no muri Darfur?
Biracyari mu ntangiriro reka turebe uko bizarangira.
Afurika mu nzira zisohoka m’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC), ninde uzabazwa abiciwe muri RDC, Burundi na Kenya?
Reviewed by Karangwa Janvier
on
October 31, 2016
Rating: