Amabendera y'ibihugu binyamuryango bya EU na Mme Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU-Inkingi.
Guhera kuwa 19 -22, Nzeri,2016 abadepite basaga 35 baturutse Mu nteko nshingamategeko y’umuryango w’ubumwe bw’iburayi (European Union MPs) basuye bagenzi babo bo mu Rwanda aho baganiriye ku ngingo zinyuranye cyane cyane uburenganizira bwa muntu.
Guhera kuwa 19 -22, Nzeri,2016 abadepite basaga 35 baturutse Mu nteko nshingamategeko y’umuryango w’ubumwe bw’iburayi (European Union MPs) basuye bagenzi babo bo mu Rwanda aho baganiriye ku ngingo zinyuranye cyane cyane uburenganizira bwa muntu.
Izi ntumwa za rubanda rw’Abanyaburayi ubwo bari mu
ruzinduko mu Rwanda bashatse gusura Madame Victoire Ingabire, Perezida wa
FDU-Inkingi ( ishyaka rya politiki ritemewe mw’ihuriro ry’amashyaka akorera mu
Rwand.) ufungiye muri gereza ya
Nyarugenge izwi nka 1930(Dix-neuf cent- trente) ariko barangirwa.
Nyuma yo gusubira iwabo, aba badepite basohoye raporo ikubiyemo ingingo 13 zisaba
u Rwanda kwisubiraho ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no
kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo; Ndetse basaba ko urubanza rwa
Victoire Ingabire rwasubirwamo kubera ko ngo hari amahame mpuzamahanga
atarubahirijwe mu iburanishwa rye, ndetse basaba ko n’Abanyapolitiki bose
bafunzwe kubera ko batanze ibitekerezo barekurwa.
Mme Victoire Ingabire Umuhoza yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ni nkiko zu Rwanda amaze guhamwa n’icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe
Abatutsi yo mu mwaka wa 1994, ubugambanyi n’iterabwoba nyuma yo gutsindwa mu bujurire.
Ubundi buri gihugu kigira
amategeko yacyo bitewe n’amateka ndetse nuko umuryango uteye muri buri gihugu,
inkiko zikaba urwego rwigenga kandi
rutavogerwa nkuko bimeze mu Rwanda.
Ibihugu bigera kuri 15 k’umugabane w’Iburayi bifite mu mategeko yabo itegeko
rihana icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi ariko mu bindi bihugu 184
kw’isi birimo nu Rwanda, U Burundi, Tanzania nu Bugande nta mategeko ahari
ahakana ichyi cyaha.
Kugeza ubu Igihangange muri
politiki y’Ubufaransa nka Jean Marie Le
pen( wayoboye ishyaka rya Ntional Front Party kuva mu 1973-2011) ni umwe mubahaniwe icyi cyaha aho yahanishijwe
gutanga izahabu incuro zigera kuri eshatu.
Muri
ibi bihugu usanga abakoze icyi cyaha bahanishwa izahabu, igifungo gishobora kigera ku myaka itanu mu bihugu
bimwe na bimwe.
Abatemera
iri tegeko bavugako amategeko nkaya
abangamira uburenganzira bwo kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo mu gihe
abaryemera bavugako ari ukugirango
hakumirwe imvugo zikwirakwiza urwango
n’ivangura.
Guhera
mu 1995 - 2016 Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ivugako
ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse kugeza kuri 80% ndetse
ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda
bukaba bwarazamutse ku rwego rushimishije hashingiwe ku guca umuco wo kudahana abapfobya n’abahakana
Jenoside yakorewe abatutsi no kwimakaza gahunda ya ‘’ndi umunyarwanda’’.
Wakwibaza
uti se ni gute uburayi nk’umugabane uzwiho kuba warateye imbere mu kwimakaza
demukarasi, uburenganzira bwa muntu,… bwasaba ikindi guhugu kiti ‘’ni murekure
abanyabyaha mbese mubahe uburenganzira bwo gukora icyaha’’.
Twibukiranyeko
bishobokako ikintugishobora kwitwa icyaha
mu gihugu kimwe, mu kindi ugasanga Atari icyaha ariko ntibikuraho ubwisanzure bw’amategeko mu gihugu
runaka kandi niyo waba ukomoka mu gihigu A kitemera iryo tegeko mu gihugu B
baraguhana kuko amategeko ntasa kw’isi
yose.
Aha
kandi umuntu yanavugako ubusabe by’abadepite b’ubumwe bw’uburayi ari ugupfobya
Jenoside yakorewe abatutsi kuko ibyo basaba mu Rwanda ni icyaha gihanwa
n’amategeko yemwe ni icyaha mu bihugu bimwe
iwabo, iyo ugaragaweho gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi urahanwa.
Nonese
kuki iwabo byakwitwa icyaha mu Rwanda bikitwa gutanga ibitekerezo?
U
Rwanda ni Repubulika yigenga, umuryango nyarwanda ufite uburenganzira bwo
gushyiraho amategeko hagamijwe inyungu rusange z’abanyarwanda mu guhana no
kugarura m’umurongo abakoze amakosa hatitawe ngo icyitwa icyaha mu Rwanda n’ I burayi ni ichyaha.
Uko
byagenda kose Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho mu Rwanda; aya ni amateka y’Abanyarwanda,
ntawemerewe kuyasiba cyangwa ngo ayavuge uko abyishakiye
biteye ni nyungu ze kugiti cye.
Ahasigaye
ni twebwe Abanyarwanda n’ubuyobozi twishyiriyeho guhaguruka tukamagana uwo
ariwe wese ushaka kugoreka amateka yacu.
KARANGWA Janvier ni umunyeshuri muri kaminuza y’ u Rwanda,
Blogger, Umunyamakuru, umusesenguzi wa politiki nyafurika.
Dukurikire kuri twitter: Karangwa Janvier.
Uburayi bwasabye uburenganzira bwo gukora icyaha mu Rwanda.
Reviewed by Karangwa Janvier
on
October 25, 2016
Rating: