Bwana
Jonathan sinemeranya nawe njyendeye ku ngingo zitandukanye wagaragaje ubwo
watangaga kino kiganiro reka mpere ubwo winjiraga mu gisirikare mu mwaka 1991
impamvu zatumye uzamo ntizifatika nkuko ndibubigarukeho mu bika byo hasi, Ese
ko wagiye ugaragaza ibikorwa bibi byakozwe nizo ngabo muguhera muri recruitments
(kwinjiza abasore mu gisirikare) nubwo njye ntazemera kuki wabonye ibyo byose
wita ibyaha ntuhite usezera cg ngo utoroke niba koko ibyakorwaga
utarabyemeraga?
Musonera mu nyandiko yawe wavuze ko mbere wabaga mu
Rwanda kandi ko mwari mubanye neza n’Abahutu, musangira, mukinana ndetse
mwigana none se wahungiye iki ko wumva ntakibazo mwari mufitanye? None se
umuryango wawe warimbuwe n’intagondwa z’Abahutu zabarizwaga mu Interahamwe ubwo
zabahoye ko mwabanaga neza? Wagakwiye kuvugisha ukuri ukareka kuryarya abantu
ugamije inyungu zawe!
Kangaruke gato kubijyanye n’imyubakire y’igisirikare
cya RPA watinzeho cyane yego sinshidikanya ko Musonera yabaye umusirikare ariko
uburyo asobanura uburyo cyari cyubakitse huzuyemo ubuswa bukabije ati gute? Ni
gute umuntu wabaye umusirikare avuga ko cyari cyubatse gihereye kuri section,
Parton na company!! none se nk’umusirikare ubisobanukiwe nuko inzego
zakurikiranaga, Kuki se atashyizemo coy ko arirwo rwego rwabanzirizaga company?
Ibi njye ndabifata nko gusobanura ibyo nawe udasobanukiwe.
Jonathan ubwe yivugiye ko ingabo za Habyarimana
zashyiraga imbere abaturage (interahamwe) bafite ubuhiri, amacumu n’imihoro ngo
bajye guhiga inkotanyi bazibeshya ko ingabo za APR zidafite imbunda!! Nabo si
ukwiruka no kujya guhiga inkotanyi none se nkawe wumusirikare iyo utewe
ntiwitabara? None se ubwo abo nibo uvuga bishwe kubera ubwoko bwabo?
Ka ngaruke ku mpamvu wagaragaje zatumye winjira mu
gisirikare wavuze ko wari uhunze leta ya MRND yari yagufunze ubundi uratoroka
uhita ujya muri FPR nose Bwana Musonera ko wavuze ko Abahutu na leta yabo mwari
mubanye neza wafunzwe urinda ukubitwa uzira iki ko warubanye nabo neza? Ubu iyi
mvugo ubwayo ntiyereka ko uri gucabiranya abantu?
Nkurikije ibyo watangaje njye nta jenoside yakorewe
Abahutu wigeze ugaragaza kuko kugira ngo jenoside ibeho hasabwa yuko ibanza
ikanategurwa biciye mu ngingo zigera mu munani (http://www.genocidewatch.org/genocide/8stagesofgenocide.html)
utigeze ugaragaza mu kiganiro watanze cyamaze iminota 40 kandi muri iyo 35
ukaba wivugiye ibyabereye mu nkotanyi ubwazo kandi nabyo byuzuyemo ibihimbano
bikabije ikindi nakuyemo ariko nifuza kukubaza ni kubera iki ibyo wavuze byose
wakoresha ngo (bo)? Kuki nta hantu na hamwe wagiye wishyiramo ese wowe ntiwari
ingabo ya FPR?
Nsoza nagiraga inama Musonera ko adashobora kubeshya
abantu kuko ibyo ashaka guhimba abenshi turabizi kandi twabibayemo singombwa ko
ukoresha inama wabanje kwishyuza ama Euro 50 ngo abantu baze ubacabiranye nkuko
wabigenje ahubwo niba ari inzara ikumereye nabi washakira ahandi ukareka kurira
ku binyoma kuko bitazaguhira inshuro ebyiri.
IBARUWA IFUNGUYE IGENEWE MUSONERA YONATANI KU BINYOMA ASHINJA FPR
Reviewed by Karangwa Janvier
on
March 29, 2017
Rating: